Ubushyamirane bugenda bwiyongera hagati ya Beijing na Taipei muri Taiwani igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 23.5 butera ubwoba ko ibintu bishobora kubirinduka mu kanya nkako guhumbya.
Ibiganiro nyunguranabitekerezo byita ku mutekano w’isi ntibyakunze kuganira kuri iki kibazo cyane. Nyuma yo kuvuga ku mutekano w’isi, visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika J.D. Vance kuri demokarasi i Burayi i Munich muri Gashyantare, nibwo Minisitiri w’ingabo w’Amerika Pete Hegseth yatabarije Taiwan mu nama yabereye i Shangri-La muri Singapuru.
Muri iyi isi irimo amakimbirane hirya no hono ku kw’’isi, uyu muyobozi w’Amerika yavugije indi nzogera yo gutabaza muri iri huriro ryibanze ku bibazo bya gisirikare muri Indo-Pasifika atanga umuburo ko hashobora kubaho intambara mu gace ka Tayiwani.
Ikinyamakuru “L’Express” gitangaza uyu muyobozi wa Pentagon nawe abona ko imyifatire y’Ubushinwa yakomeje kwiyongera ku bushotoranyi bwa Beijing kuri Taiwan nto ituwe n’abaturage miliyoni 23.5.
Iyi miterere y’amakimbirane ntabwo ari mishya, ku buryo Washington imaze imyaka myinshi yemeza ko Ubushinwa bufite umugambi wo gufata Taiwan bulayigarurira mu 2027 vuba aha. Ni ukuvuga ejo.
Ku ruhande rwe, Xi Jinping, ntabwo yigeze ahisha icyifuzo cye cyo “guhuriza hamwe” Ubushinwa kandi yongera amafaranga mu gisirikare.
Niba ubu Minisitiri w’ingabo avuga igitero cyo gufata Tayiwani cyaba kegereje ,” ni na none gushimangira ko Amerika ishaka gukomeza kuba umupolisi muri pasifika. Niba intambara itangiye, bivuze ko Abanyamerika bananiwe gufata ingamba zo gukumira. Ni yo mpamvu Hegseth yakajije umurego mu magambo ye, kugira ngo iyi ngamba irusheho kwizerwa ku bijyanye n’Ubushinwa”, nk’uko bisobanurwa na Jean-Pierre Cabestan Umushakashatsi wungirije mu kigo cya Aziya.
Umuyobozi wa Pentagon ntabwo ari we wenyine werekana ko amakimbirane yiyongera. Emmanuel Macron, uherutse gusura Singapuru, ntiyazuyaje kubabaza Beijing akora igereranya ryari rifite ubutwari.ati : “Niba tubona ko Uburusiya bushobora kwemererwa gufata igice cy’ubutaka bwa Ukraine nta mbogamizi, nta gusubiza, umuryango mpuzamahanga ukarebera, none ibizaba muri Tayiwani twabibirwa niki?”
Ikibazo cya Tayiwani Abashinwa ntibagifata nkicya Ukraine
Ibi nibyo byaranze abayobozi b’abakomunisiti-basibye inama ya Singapore, bafata Tayiwani ko ari intara ya 23 y’Ubushinwa. Peijing ntabwo ifite umugambi wo kugereranya iki kibazo nkicya Ukraine. Ibi niko bimeze kuva igihe Mao Zedong watangaje mu 1959 ati: “Umubano hagati y’Ubushinwa na Tayiwani uratandukanye n’Ubudage igihe bwari bwaracitsemo ibice, Koreya zombi, na Vietnam ebyiri.”
Kuva icyo gihe, babiri ba mbere bongeye kwishyira hamwe muri demokarasi , Seoul na Pyongyang baracyabaho buri wese ukwe, mu gihe Vietnam zombi zunze ubumwe mu myaka mirongo itanu ishize ziyobowe n’ubutegetsi bw’abakomunisiti.
Abanya Tayiwani, kimwe na Ukraine, bifuza gukomeza ubutegetsi bwabo bwa demokarasi.
Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, Chiang Kai-shek, umuyobozi w’ishyaka rya Kuomintang (Ishyaka ry’Abenegihugu ry’Abashinwa), yashinze guverinoma ya Repubulika y’Ubushinwa (ROC) muri Tayiwani mu 1949, nyuma yo gutsindwa n’abakomunisiti mu Bushinwa
(Chine Continentale). Yahunze umugabane w’Ubushinwa hamwe n’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri, ahunga ubutegetsi bushya bwa gikomunisiti bwa Mao Zedong.
Chiang Kai-shek yashyizeho ku mugaragaro guverinoma ya Repubulika y’Ubushinwa i Taipei mu Kuboza 1949, akomeza imirimo ye ya perezida muri Werurwe 1950.
Ubushinwa rero bwemera ko Taiwan ko ari imwe mu ntara zabwo.


