Intambara y'amagambo,Umuherwe Zari arashinja Wema Sepetu Gutwita baringa

Umuherwe Zari ukomoka muri Uganda ubu akaba abana n’icyamamare Diamond Platinumz nk’umugore n’umugabo akaba yaranamubyariye umwana,mu gihe Wema Sepetu bahoze bari mu rukundo kuri uyu wa gatatu taliki 17 Gashyantare aribwo hatangajwe ko Sepetu yakuyemo inda y’impanga bikaba byatumye Zari amushinja ko ataratwite ahubwo ari Cinema yakinaga.

bwiza.com
Wema mu mi nsi yashize byavuzwe ko yakuyemo inda

Nyuma yaho Idrissa Sultan wari wateye inda uyu mukobwa abicishije ku mbuga nkoranyambaga, nibwo yatangaje inkuru y’incamugogo ko Wema Sepetu yakuyemo inda Y’impanga yari yaratewe n’uyu musore Idrissa wanatwaye irushanwa rya Big Brother Africa. Ibyo byateye benshi kujya mu gihirahiro hibazwa koko niba aribyo cyangwa ataribyo.
zari
Zari arashinja Wema kwikuzamo inda atigeze atwita

Nk’uko ikinyamakuru Ghafla kibitangaza , kivuga ko ngo Zari akibyumva yahise ashinja Sepetu ko nta nda yigeze asama ahubwo ko arimo gushyushya abantu imitwe gusa.Aboneraho kumukina ku mubyimba amubaza niba yifuza ko yamuha Tiffan yabyaranye na Diamond akamwigumanira .
zari & wema
umunsi k’umunsi ubushyamirane bwabo buriyongera

Ibyo yabivuze amwibutsa ko mu minsi yashize yavuze ko Diamond atabyara gusa bikaza kurangira byemejwe ko abyara hakozwe isuzuma rya DNA . ibyo byabaye nko ku mubwira ko ariwe utabyara ahubwo akoresha ikinyoma kugirango yereke rubanda ko abyara.
Ntibyarangiriye aho kuko Zari yakomeje amushinja ko arimo kugenda akuza ibisazi ngo kuburyo ageze naho kugenda yandika inkuru mpimbano y’uko atwite, amubwira ko ageze ku rwego rwo kwica impinja atigeze atwita .
Diamond
Diamond n’umwana yabyaranye na Zari mu gihe Wema yavugaga ko uyu muhanzi atabyara

Ubusanzwe Wema na Zari basanzwe barangwa no guhora bacyocyorana binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse usanga no mwitangaza makuru bashyamiranye,akenshi byemezwa ko baba bapfa Diamond dore ko Sepetu avuga ko Zari yamumutwaye akoresheje ubutunzi .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *