Perezida Donald Trump akomeje kutavuga rumwe n’uwahoze ari Visi Perezida Joe Biden ku bijyanye no kwambara agapfukamunwa mu ruhame aho Trump yabyise “Kwigira mwiza bya gipolitiki” naho Biden we yita Perezida Trump “Umusazi” udashaka gushyira mu bikorwa ingingo isi yose yemeranyijweho.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa Kabiri, Trump yasabye umunyamamuru warumubajije ikibazo kubanza gukuramo agapfukamunwa avuva ko atamwumvaga neza maze Umunyamamuru arabyanga ahubwo amubwira ko aho kugakuramo ari bwongere ijwi akamwumva. Yagize ati” Ndavuga cyane kurushaho nyakubahwa.”
Perezida Trump yagize ati” Nta kibazo. Urashaka kwereka rubanda ko uri mwiza mu bya Politiki, komeza. ” Aha umunyamakumuru yahagaze ku ijambo rye akomeza kubaza ikibazo acyambaye agapfukamunwa.
Mu Cyumweru gishize ubwo Trump yasuraga zimwe mu nganda za kompanyi ya Ford, abayobozi bayo bamwibukije kwambara agapfukamunwa ababwira ko atajya yampara agapfukamunwa imbere y’itangazamakuru. Yagize ati” Sinshaka guha Itangazamakuru ibyishimo ryiteze mu kumbona nambaye agapfukamunwa.”
Mu kiganiro cya mbere Joe Biden yagiranye na Televiziyo ya CCN kuva icyorezo cya covid-19 cyakwaduka, yanenze Perezida Trump guhakana kwambara agapfukamunwa mu ruhame ndetse amwita ‘umusazi’ uyobya abo ayobora.Y agize ati” Buri nyandiko na buri Leta ku isi byemeza ko dukwiye kwambara agapfukamunwa mu gihe tugiye ahateraniye abantu benshi.Trump ni Umusazi,Umusazi weruye utinyuka guhakana ibi bintu.”
Yakomeje avuga ko abayobozi n’ibihugu baba bagomba kuyobora no kubera intangarugero abo bayobora aho kubayobya no kubagumura ku bibafitiye akamaro.
Ukutavuga rumwe kwa Perezida Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba Republicans na mugenzi we Joe Biden wo mu ishyaka ry’aba Democrats wahoze ari na Visi Perezida, kwakunze kugaragara na mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Coronavirus aho bishushanya uguhangana mu bya Politiki.


