Intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubwiyunge mu myaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye

Kuva mu myaka y’1990 kugeza 1994, ubwo ingabo zahoze ari iza RPA zari ziri mu rugamba rwo kubohora igihugu no gushaka guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, igihugu cyari mu icuraburindi, Abanyarwanda baracitsemo ibice bitewe n’ubutegetsi bubi bwari bushyize imbere itonesha n’ivanguramoko.

Tariki ya 7 Nyakanga 1994 ubwo RPA yari imaze kubohora igihugu ku buryo budasubirwaho, rwari urugamba rutoroshye ku buyobozi bushya bwari bugiyeho kongera gusubiza ibintu mu buryo no kunga Abanyarwanda bari bamaze imyaka bashyirwamo poropagande z’ivangura zatangijwe n’abakoloni zikenyegezwa n’ubutegetsi bwagiye butegeka u Rwanda kuva rwabona ubwigenge mu 1962, ari nazo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma yo guhagarika Jenoside no kuvanaho ubutegetsi bwari bwarayiteguye bukanayishyira mu bikorwa, nta kindi ubuyobozi bushya bwa Perezida Paul Kagame bwari kubanza gukora usibye mbere ne mbere gushakisha inzira zo guhosha amacakubiri mu Banyarwanda bari baracitsemo ibice hagati y’abakorewe Jenoside n’abayikoze. Leta yatangiye gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no gushishikariza abari barahemukiwe kutihorera ari nabyo byatumye ubwiyunge bugerwaho kugeza uyu munsi igihugu kikaba kiri mu mahoro, Abanyarwanda basangira bakanagenderana bishimye.

Intambwe ya mbere yatumye ubumwe n’ubwiyunge bugerwaho ni ugushishikariza abari baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kwemera icyaha kandi bakegera abo bahemukiye bagasaba imbabazi bakiyunga nabo, aho kugeza ubu abagororwa batandukanye bagenda bicuza ibyaha bakoze bagasaba guhuzwa n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi aho kugeza ubu uwishe n’uwiciwe basigaye babana ndetse bakanashyingirana.

Abanyarwanda bongeye gusangira isano ibahuza

Raporo ya Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ya 2019 igaragaza ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe, muri rusange Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye babanye neza binyuze mu bwiyunge bakaba bakora babana mu mahoro aho batuye nta vangura.

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bugaragaza ko ubwiyunge bumaze kugerwaho ku kigero cya 92.5% hakaba hari intego yo kuzamuka kugeza igihe bizagerera 100%.

Gahahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ nayo iri mu zatumye ubumwe n’ubwiyunge bugerwaho Abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro. Ndi Umunyarwanda ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda hagati mu mwaka wa 2013 hagamijwe ku kugirana ibiganiro biganisha ku mahoro byibanda ku kwigisha by’umwihariko abakiri bato amateka yaranze igihugu, no gukangurira Abanyarwanda kutibonamo amoko.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni imwe mu zatumye inzego zitandukanye zitabira ubumwe n’Ubwiyunge zikemera uruhare zagize muri Jenoside zikanasaba imbabazi.
Urugero rwa hafi ni Kiliziya Gatolika iherutse kwandika isaba imbabazi ku ruhare abayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, izi mbabazi zikaba zaranasabwe n’Umushumba wa kiliziya ku Isi, Papa Francis muri Werurwe 2017.

Abanyarwanda kandi bahurira mu bikorwa bigamije kwiteza imbere nk’amatsinda yo kwizigama, amakoperative n’ibindi hatabayeho kuvangura ubwoko bumwe cyangwa ubundi bagahabwa serivisi zimwe, bikiyongeraho uburezi budaheza kuva mu mashuri y’incuke kugera muri kaminuza.

Intambwe ifatika imaze guterwa n’Abanyarwanda binyuze mu buyobozi butavangura buyobowe na Perezida Kagame, niyo itumye u Rwanda rugeze ku iterambere rufite uyu munsi igihugu kizihiza imyaka 26 ishize kibohoye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *