Intara ya Darfur iratabarizwa

Umuryango Human Rights Watch (HRW) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu uratabariza intara ya Darfur iri mu majyaruguru ya Sudani, by’umwihariko abo mu bwoko bwa Massalit.

Ingabo zari mu butumwa bw’amahoro buhuriweho bw’Umuryango w’Abibumbye n’ubwa Afurika yunze ubumwe muri Darfur bwari buzwi nka UNAMID zavuye muri iyi ntara muri Kamena 2021. Ni mu gihe byemezwaga ko umutekano waho wizewe.

HRW iravuga ko ubuzima bw’abo mu bwoko bwa Massalit buri mu kaga, bitewe ahanini n’ibikorwa bibibasira ivuga ko bikorwa n’umutwe w’ingabo zigumuye ku butegetsi bwa Sudani, RSF (Rapid Support Forces).

Uyu muryango muri raporo washyize hanze kuri uyu wa 11 Nyakanga 2023, watangaje ko RSF ndetse n’abarwanyi b’Abarabu tariki ya 28 Gicurasi bishe ba Massalit 28, bakomeretsa benshi.

Uti: “Abarwanyi bensho ba RSF n’Abarabu bateye agace ka Misterei utuyemo ibihumbi amacumi by’ubwoko bwa Massalit. Biciye abagabo mu ngo zabo, mu mihanda cyangwa mu bwihisho, barasa ku bahungaga, bica kandi bakomeretsa abagore n’abana. Basahuye banatwika aka gace, bituma abenshi bahungira muri Chad.”

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abo mu bwoko bw’abirabura bwa Massalit ngo byafashe indi ntera kuva intambara y’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Sudani n’iza RSF yakwaduka muri Mata 2023, kuko ni bwo hishwe benshi, benshi barahunga.

Kuva iyi ntambara yatangira, Umuryango w’Abibumbye usobanura ko abatuye muri Darfur y’Uburengerazuba barenga ibihumbi 300 bimuwe mu byabo, abagera ku bihumbi 217 bahungira muri Chad, kandi ngo 98% byabo ni abo mu bwoko bwa Massalit.

HRW iravuga ko amakimbirane y’Abarabu na ba Massalit ari gusenya Darfur, bityo ko imiryango mpuzamahanga ikwiye kugira icyo ikora mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abasivili, kandi abagira uruhare mu bugizi bwa nabi bose bakagezwa mu butabera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *