Screenshot_20250529-1142552 (1)

Inteko ishinga amategeko ya OIF yateye utwatsi ikifuzo cya leta ya Kinshasa ku Rwanda

Umuyobozi mukuru mu nteko ishinga amategeko y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF, Hilarion Etong, yavuze ko icyifuzo cya Congo cyo gusabira u Rwanda ibihano aho barushinja kugira uruhare mu bibazo by’u mutekano muke mu Burasizuba bwa Congo no gufasha umutwe wa M23, gitandukanye n’uruhare bifuza kugira mu kugera ku gisibizo kirambye.

Uru rwego rwa OIF rwatanze Iki gisubizo nyuma y’aho bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’uyu muryango bari bavuye mu ruzinduko bagiriye i Kigali na Kinshasa minsi mike ishize, mu ruzinduko rwari rugamije gushaka ubufatanye muri ibyo bihugu.

Ubwo bari muri urwo ruzinduko aba badepite bahuye n’abagize inteko ishinga amategeko mu bihugu byombi ndetse n’abamwe mu bayobozi babyo bafite ububanyi n’amahanga mu nshingano zabo ndetse na Sosiyete Sivili.

Ubwo bagerga i Kinshasa, abagize iyi nteko ya Francophoniies bahawe icyifuzo cy’uko yashigikira ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’akanama ku mutekano ka Loni wa 2773 washinjaga u Rwanda kugira uruhare rugaragara mu gufasha umutwe wa M23 no kurusaba gukura ingabo zarwo ku butaka bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo no kurufatira ibihano bikakaye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali mu Rwanda, Hilarion Etong, yagaragaje ko icyifuzo cy’abayobozi batandukanye muri RDC gihabanye n’uruhare bifuza kugira mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bafite.

Yagize ati: “Twebwe turi abagize inteko ishinga amategeko. Turabizi ko iyo ngingo ya 2773 imaze igihe kinini ihari ariko turamutse tugiye muri uwo murongo, nta gushidikanya ko twahura n’ibindi bibazo. Turi hano kugira ngo dutange ingingo nshya.”

Yakomeje avuga ko badashaka gukuraho ibyo guverinoma zivuga cyangwa ibyo izindi nzego mpuzamahanga kandi ko ibiganiro ari byo gisubizo kirambye kuri ibi bibazo by’u mutekano muke bimaze imyaka myinshi mu karere k’ibiyaga bigari.

Uyu muyobozi wa OIF yasoje yibutsa ko gahunda yabo itagamije gukuraho izindi nzira za Dipolomasi zisanzweho nk’iyumuryango wa Afrika Yunze ubumwe, gahunda ya Luanda, iya Nairobi, n’izindi nk’ubuhuza bwa Qatar n’ubwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *