20250801_193658

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye yivuye inyuma ibirego bya Vital Kamerhe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangaje ko yamaganye yivuye inyuma ibirego bidafite ishingiro Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe yashyize ku Rwanda, ubwo yari i Genève mu Busuwisi.

Ku wa 30 Nyakanga ubwo Kamerhe yari mu nama ya gatandatu ihuza ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, yikomye u Rwanda, agaragaza ko igihugu cye cyiteguye kubana mu mahoro na rwo n’ubwo mu bihe byashize rwagiye rugitera amakuba.

Ati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje guharanira amahoro yirengagije amakimbirane ifitanye n’u Rwanda […] Turashaka gushimangira umubano w’ubufatanye n’abaturanyi bacu bose uko ari icyenda.”

Kamerhe kandi yashinje ingabo z’u Rwanda gukorera icyo yise “ihonyora rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu” mu bice byo mu burasirazuba bwa RDC byigaruriwe n’umutwe wa M23.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kanama, yavuze ko ibyatangajwe na Kamerhe “binyuranye n’ubushake bwari bwagaragarijwe mu Nteko Rusange ya Francophonie yabereye i Paris hagati y’itariki ya 12 n’iya 13 Nyakanga.”

Muri iyi nteko, Kamerhe yagaragaje ko ashyigikiye amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye muri Kamena uyu mwaka, ndetse anashishikariza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi gutanga ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, anazisaba umuhate w’ibiganiro n’ubufatanye mu rwego rwo gufasha akarere kugera ku mahoro.

Inteko y’u Rwanda yagaragaje ko kuba Kamerhe yahinduye imvugo nyuma y’ibyumweru bibiri bigaragaza ko “adaha agaciro umuhate yatangarije mu ruhame”, ibiteje impungenge ku budakemwa bw’Inteko ya RDC mu kugera ku mahoro.

U Rwanda rwashimangiye ko kugira ngo amasezerano y’amahoro rwasinyanye na Kinshasa ashyirwe mu bikorwa hasabwa ibintu byinshi, birimo kuba Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi zigomba kuyemeza.

Rwunzemo ruti: “Kwisubira ku bijyanye n’aho uhagaze muri Politiki bishobora kudindiza ruriya rugendo ndetse bikabangamira imbaraga zose z’amahoro.”

Inteko y’u Rwanda yijeje ko izakomeza ibiganiro byubaka mu rugendo rwo gushaka iyubahirizwa ry’amasezerano no gushaka amahoro mu karere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *