Urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi rwakomeje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, humvwa ubuhamya butandukanye bugaragaza uruhare bakekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iri buranisha, ubuhamya bwasomwe na Perezidante w’urukiko bwagaragazaga uburyo Twahirwa wigeze kuba umukozi wa Minisiteri yari ishinzwe abakozi (MINITRAPE) yari Interahamwe ikomeye kandi itaravugirwagamo mu mujyi wa Kigali.
Hasomwe ubwa Nsanzuwera Franà§ois-Xavier wabaye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu mwaka w’1990 kugeza mu 1994, akaba yaranakoze mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha muri Tanzania. Yavuze ko “Twahirwa yari Interahamwe ikomeye kandi itinyitse” mbere ya jenoside no mu gihe cyayo.
Nsanzuwera yahamije ko Interahamwe zayoborwaga na Twahirwa zasenyeraga Abatutsi, zikanabahohotera, kandi ko mu gihe hari abatabwaga muri yombi bazira ibi bikorwa by’urugomo, abayobozi barimo Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Perefegitura y’umujyi wa Kigali bamushyiragaho igitutu nk’Umushinjacyaha Mukuru.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko Interahamwe z’i Karambo (ubu ni muri Gatenga, Kicukiro) zayoborwaga na Twahirwa zakoze ubwicanyi n’urugomo, bigera aho “zitwara nk’umutwe w’abasirikare”. Ngo mu gihe yamenyeshaga Minisiteri y’ubutabera iki kibazo, nta cyo yigeze igikoraho.
Hasomwe kandi ubuhamya bwa Nkezabera Ephraim wari umujyanama wihariye w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi bw’u Rwanda kugeza mu 1994. Uyu mu mwaka w’2009 yari yarakatiwe n’urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yakekwagaho muri jenoside, kiza guteshwa agaciro. Yaje gupfa muri Kamena 2010 azize uburwayi.
Mu ibazwa ryabaye tariki ya 11 Mata 2010, nk’uko Perezidante w’urukiko yabisomye, Nkezabera yemeye ko yari azi Twahirwa nk’Interahamwe yari ikomeye kandi “yagize uruhare mu rupfu rw’abantu benshi”, ayobora ibikorwa byo gutoza Interahamwe no gusahura aho yari atuye i Karambo.
Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yari yasabye ko ubuhamya bwa Nkezabera budasomwa kuko ngo ubw’umuntu wapfuye ntibwakabaye buhabwa agaciro.
Twahirwa ntiyemera ibyaha bya jenoside n’iby’intambara ashinjwa, ndetse n’ubuhamya, ari ubwasomwe n’ubwatangiwe mu rukiko mu buryo butaziguye yasabye ko buteshwa agaciro kuko ngo “ni ibinyoma”.
Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.


