HBV7pMBbkAAJWBq

Internet no guhamagara byagarutse mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Serivisi zo guhamagara kuri telefone na interineti zasubijweho muri Teritwari ya Masisi nyuma y’iminsi myinshi zikuweho bikagira ingaruka no kuri Rutshuru no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Walikale.

Nyuma y’ukwezi izi serivisi zihagaritswe, imiyoboro ya Airtel, Orange, na Africell yasubijweho mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 16 Gashyantare 2026.

Biravugwa ko imiyoboro ya Vodacom ari yo gusa itarasubizwaho, nk’uko amakuru aturuka mu bice bitandukanye avuga.

Imiyoboro ya telefone na interineti yasubiyeho nyuma y’amasaha 24 Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Musanga Eraston, asezeranyije abaturage bo muri Kitshanga ko imiyoboro y’itumanaho isubizwaho vuba nk’uko bitangazwa na Kivu Morning Post.

Abayobozi muri AFC / M23 bashinje Guverinoma ya Kinshasa kuba inyuma y’ihungabana ry’izi serivisi.

Iyi miyoboro yari imaze ukwezi ikuweho mu turere twa Masisi, Rutshuru, na Walikale, tugenzurwa na AFC/M23, bituma abaturage batabasha gutumanaho no kubona amafaranga yabo kuri M-Pesa, Airtel Money, Orange Money, n’inguzanyo kuri telefone ngendanwa.

Umuyobozi muri AFC/M23 avuga ko abarimu batashoboye no kubona umushahara wabo.

Biravugwa ko gusubizwaho byagaruye ihumure ku baturage baho, bamaze igihe kinini babuze uburyo bwingenzi bw’itumanaho.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *