Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bafite ibirindiro muri ishyamba rya Kibira, bateze igico urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi bw’u Burundi ruzwi nk’Imbonerakure.
Ikinyamakuru SOS Medias kivuga ko Imbonerakure zaguye muri iki gico mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi 2023, ahagana ku musozi wa Rutorero, komini Mabayi, intara ya Mabayi ariko rwagati muri Kibira.
Ngo habayeho kurasana gukomeye, Imbonerakure 2 ziricwa, izakomeretse bikomeye zijyanwa kuvurirwa mu bitaro biri mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura.
Mu gihe imirwano yari ikomeje kandi, nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibisobanura, Leta y’u Burundi yohereje muri Rutorero abasirikare bayo badasanzwe kugira ngo batabare Imbonerakure, bamaze kuhagera, abarwanyi ba FLN barahunga.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ingabo muri komini Mabayi na Bukinanyana (zigize Kibira) yemeje ko imirwano yabayeho, kandi ngo abasirikare b’igihugu bari guhiga abarwanyi ba FLN bakomeje guteza ibibazo.


