bitmap_1200_nocrop_1_1_20231024095448156084_550efc82-b082-4723-b99c-499e245b5b62

Inyeshyamba za ADF zongeye kugaba igitero Oicha, zica abantu zitwika n’amazu y’abaturage

Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zongeye kugaba igitero  mu gace ka Oicha gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zisiga zishe abantu babiri zitwika n’amazu atandatu abaturage benshi basize barahunga, abandi baburirwa irengero.

Ni gitero cyabaye ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri tariki ya 26 Kanama, ahagana saa moya zumugoroba, mu mudugudu wa Mabasele uherereye iburengerazuba bwa Oicha.

Abaturage bavuga ko amasasu y’imbunda nini n’intoya yakomeje kumvikana kuva mu masaha ya nimugoroba kugeza mu gicuku, bituma abantu bose bashya ubwoba maze batangira guhungira mu isoko no mu bice byari bifite umutekano.

Ingabo za FARDC zahise zitangira igikorwa cyo guhiga izo nyeshyamba bivugwa ko zikimara gukora ayo marorerwa  zahise zisubira mu ishyamba riri hafi aho.

Kuri uyu wa gatatu mu gitondo, ingabo za leta zari zikomeje ibikorwa byo gushakisha abasivili baburiwe irengero, zifashijwe n’urubyiruko rwo muri ako gace rwiyemeje gufasha mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Umuvugizi w’ingabo muri ako karere yemeje amakuru y’igitero, ariko yirinda kugira byinshi asobanura kuri iki gitero no ku bikorwa by’igisirikare bigikomeje.

Ibi bitero bibaye mu gihe abaturage bari batarakira ikindi gitero cyabanjirije iki nacyo gikozwe n’izi mu mudugudu wa Mbimbi, mu minsi icumi ishize gusa, aho abantu icyenda biciwe, amazu asaga makumyabiri agatwikwa.

 Kuba ibi bitero bikomeje gukurikirana mu gihe gito, byongeye gutera abaturage b’akarere ka Beni n’aka Kivu y’Amajyaruguru muri rusange inkeke mu gihe iyi ntara imaze imyaka myinshi yaracengewemo n’imitwe yitwaje intwaro.

Ku munsi w’igitero, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yahise ajya i Oicha kugira ngo arebe uko ibintu byifashe no kugeza ubutabazi ku basizwe iheruheru n’icyo gitero.

Yasezeranyije abaturage ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano wongerwe, ariko abaturage n’inzego z’ibanze basaba ko hakongerwamo imbaraga n’ubwitange buhamye.

Kugeza ubu, abaturage ba Oicha baracyari mu bwoba bwinshi, mu gihe abari barahungiye hagati mu isoko bategereje kureba niba bashobora gusubira mu ngo zabo, nyamara bakibaza niba koko bazasubira mu buzima busanzwe cyangwa se niba bazakomeza kwibasirwa n’ibitero by’izi nyeshyamba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *