Abasirikari bitwaje intwaro bo mu mutwe wa RSF (Rapid Support Forces) muri Sudani, barashinjwa kwica abaturage bagera kuri 14, abandi benshi barakomereka, ubwo bageragezaga guhunga umujyi wa El Fasher, uri mu ntara ya Darfur, wari umaze igihe uzengurutswe n’imitwe yitwaje intwaro.
Ibi ni ibitangazwa n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinzwe gukurikirana umutekano muke uterwa n’intambara zibera muri Sudani, akaba ari gitero cyabereye mu nkengero z’umujyi wa El Fasher, mu Burengerazuba bwa Darfur.
Ubu bwicanyi bwahitanye abantu 14 mu gihe hari n’abandi benshi bakomerekeye muri ubwo bwicanyi, abandi bajyanwa ari imbohe ubwo aba baturage bari bagerageje guhunga bava muri uwo mujyi uzengurutswe n’ingabo za RSF.
Hari hashize iminsi ibiri gusa ubuyobozi bwa RSF busabye abaturage kuba bavuye muri El Fasher bakajya mu gace ka Qarni, ariko nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu, ni ho haje kubera ubwo bwicanyi.
Ibitero bya RSF bikomeje kwibasira umujyi wa El Fasher, umurwa mukuru w’intara ya Darfur y’Amajyaruguru, umaze igihe kinini uri mu kato kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2024.
Abaturage benshi bo muri uyu mujyi bakomeje guhunga, aho bamwe bahunga ari inkomere abandi bagapfa, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi nabyo bikomeje kugorana kubera intambara.
Iyi ntambara hagati ya RSF n’ingabo za Leta ya Sudani yatangiye muri Mata 2023, imaze kugwamo abantu ibihumbi n’ibihumbi, abandi miliyoni bava mu byabo.
Hari impungenge zikomeje kugaragazwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, ko abaturage ba El Fasher n’akarere ka Darfur muri rusange bashobora guhura n’ibikorwa bikomeye by’ ubwicanyi no gufatwa nabi mu buryo budasobanutse.


