Inyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zisubije Kitshanga, Nturo n’igice cya Kilolirwe

Inyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zongeye kwigarurira Kitshanga, imidugudu ya Nturo ndetse n’igice cya Kilolirwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Ukwakira. Ariko amakuru aturuka aho agera kuri Radio Okapi aravuga ko izi nyeshyamba za Wazalendo zidafite amasasu ahagije yatuma zikomeza kugenzura ibyo bice, mu gihe FARDC ikomeje kuvuga ko yubahiriza ihagarikwa ry’imirwano.

Kuri iki Cyumweru mu gitondo, havuzwe imirwano ahantu hatandukanye hagati y’imitwe yitwara gisirikare yitwaje intwaro ya Wazalendo n’inyeshyamba za M23. Muri ibyo bice harimo igice cy’amajyaruguru ya Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru, no hafi ya Kilolirwe na Kitshanga, muri Teritwari ya Masisi. Nk’uko amakuru aturuka muri utwo turere abivuga, mu gihe ubukana bw’amasasu bugenda bugabanuka, ngo inyeshyamba za Wazalendo zakomeje gutera imbere mu bice bitandukanye.

Ku murongo wa Rutshuru, hagati ya saa kumi n’imwe na saa moya za mu gitondo ku isaha yaho humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje mu bice byo mu majyaruguru no mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kiwanja. By’umwihariko ni muri Kahunga, ku muhanda wa Mabenga-Rwindi, ku birometero 6 uvuye Kiwanja, no muri Kinyandonyi na Ngwenda, nko mu birometero 12 uvuye Kiwanja ku muhanda werekeza Nyamilima.

Muri tweet zitandukanye, abayobozi ba M23 bavuga ko ibitero byagabwe icyarimwe byibasiye ibirindiro byabo muri utwo turere dutatu: Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, nkuko babivuga, ibisasu biri kuraswa nta kurobanura kandi bikica abaturage.

Umuvugizi wa M23 mu kanya gashize yatangaje ko ibitero bya FARDC, FDLR, abacanshuro na Wazalendo ahantu hatandukanye bikomeje. Yavuze ko abavanwe mu byabo n’imirwano bahungiye kuri M23 bahunga ibisasu bya guverinoma biri guterwa nta kurobanura ariko M23 ikomeje kwirwanaho kinyamwuga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *