Inyeshyamba zirwanya Leta ya Ethiopia, TPLF, zafashe Umujyi wa Lalibela, uri ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO mu Ntara ihana imbibi na Amhara. Lalibela, ni umujyi nanone ufatwa nka mutagatifu ku Idini ya Orthodoxe, ukabamo insengero zo mu kinyejana cya 13. Abategetsi bo muri ako gace babwiye BBC ko abaturage bamaze igihe bahunga imirwano. Umuyobozi w’Umujyi wa Lalibela, Mandefro Tadesse, yabwiye BBC ko uri kugenzurwa n’inyeshamba zo muri Tigray. Kugeza ubu imirwano yatangiriye mu Ntara ya Tigray, yageze no muri Amhara na Afar mu gihe ibihumbi byishwe, abandi bavuye mu byabo ari nako inzara itoroshye.


