IMG-20260224-WA0004

Inyota y’amafaranga no kutamenya amakuru mu bisunikira abana gucuruzwa

Ubuhamya n’ibiganiro bitangwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, bigaragaza ko impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo kwizezwa inyungu z’amafaranga n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bagiye gushaka akazi.

Byagarutsweho mu bukangurambaga buri gukorerwa mu mirenge igize akarere ka Nyagatare ikora ku mipaka.

Mu gusobanura icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, hagaragajwe ko hari bamwe bakoresha imipaka nabi bakambuka bajya gushaka imirimo, bikarangira bamwe bagiye gucuruzwa.

Ibi biganiro byabaye umwanya wo gusobanurira abaturage bo mu karere ka Nyagatare ibyuho abantu bagwamo ndetse n’amayeri akoreshwa ngo abantu bajye gucuruzwa. Beretswe ko ubucuruzi bw’abantu ari ubushabitsi abantu bagize bugari kandi umuntu wese ashobora kugwamo.

Icyakoze mu mayeri rusange yagaragajwe, ni uko mu gihe abakora ubucuruzi bw’abantu bashaka kubugushomo bakwizeza inyungu z’umurengera kandi zihuse, ari na byo bikunze gukururira benshi kumva ko nta cyababuza guhindurirwa imibereho.

RIB yagaragarije abaturage ko iyo hatabayeho gushishoza no kugira amakenga, ari bwo usanga baguye mu gucuruzwa ndetse ko ingaruka zikurikiraho ziba “kwicuza ngo iyo mbimenya simba narabihaye umwanya.”

Mu biganiro byatanzwe n’abakozi b’Ubugenzacyaha by’umwihariko hagarutswe ku bantu bambuka imipaka mu buryo butemewe kandi bakabikora mu ibanga, ko ari byo biteza ibibazo biganisha ku gucuruzwa.

Njangwe Jean Marie, umuyobozi ukorera mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB, yavuze ko ubu gucuruza abantu bitakiri icyaha gishya, gusa avuga ko bidasanzwe ku bantu bazi agaciro k’umuntu.

Yagize ati: “Ubusanzwe tuzi ko amatungo ariyo acuruzwa, ariko ntibikwiye ko umuntu aba igicuruzwa. Ubucuruzi bw’abantu kugeza ubu bwahinduwe ‘business’ ngari irimo amafaranga menshi. Ni yo mpamvu rero hafashwe ingamba zo kurwanya ibi byaha, kandi ibihano biraremereye”.

Mu gihe bamwe batarasobanukirwa n’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, Patrick Ndemezo usanzwe ari umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’abantu baba bagamije kujyana abandi mu bikorwa by’ubusambanyi, gukoreshwa amashusho y’urukozasoni, ndetse no gukoreshwa imirimo y’agahato.

Akomeza avuga ko ubu bucuruzi bw’abantu bugira ingaruka mbi zirimo kwicwa, gukurwamo ingingo z’umubiri n’ibindi.

RIB ivuga ko muri iki gihe ubucuruzi bw’abantu bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, abenshi bakaba ari ryo ryifashishwa mu kubashuka bikarangira bacurujwe, kubera kutagira amakenga no kwizezwa inyungu zihindura ubuzima bwabo.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, nyuma yo gusobanukirwa icyaha cy’icuruzwa ry’abantu baboneyeho gutanga amakuru ku hantu hakunze kuboneka icuruzwa ry’abantu.

Umwe mu mboni z’umupaka yagize ati: “Mu by’ukuri iki cyaha turakizi kandi tubona abaza kwambuka imipaka yewe rimwe na rimwe tukamenya amakuru yabo bagasubizwa mu miryango yabo. Ariko hari abaducika bakanyura ahandi bikarangira baragiye gucuruzwa”.

Bayiringire Innocent we yagize ati: “Iki cyaha nkatwe dutwara abantu usanga umuntu agutega ngo ngeza hafi y’umupaka ukamukeka ariko ukabona agiye nko ku kabari kari hafi yaho nyamara ukabona avuye kure, ariko kugirango ube watahura ko agiye kwambuka bigasaba ubundi bumenyi. Benshi ni bo wumva ugasanga ngo bahuye n’ibibazo bamaze kwambuka”.

Ubukangurambaga bwa RIB ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, buzibanda ku turere 7 dufite imirenge ikora ku mipaka ari two Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.

Njangwe Jean Marie, umuyobozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi
Bizumuremyi Philemon, umuyobozi w’ubugenzacyaha/Nyagatare
Patrick Ndemezo, Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira icuruzwa ry’abantu

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *