Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB, cyasohoye igibo cy’Ikinyarwanda kirimo inkuru zisomerwa abana. Ku gifuniko cyacyo hagaragara inyuguti 26, mu gihe muri uru rurimi ubusanzwe bizwi ko habamo 24.
Inyuguti ziyongereye kuri izi 24, ni ‘X’ na ‘Q’ zisanzwe zikoreshwa mu zindi ndimi mvamahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza.
Nyuma y’aho iki gitabo kigaragariye, hazamuwe ibibazo byinshi, hibazwa amagambo y’Ikinyarwanda izi nyuguti zizajya zigaragaramo, cyangwa niba habayemo kwibeshya kw’inzego zibishinzwe.
Uwitwa Albert Manira yifashishije urubuga rwa Twitter, ati: “Muduhe ijambo rimwe ry’ikinyarwanda ririmo q na x.”
Jean de Dieu Maniraho ati: “None se iki ni ikinyarwanda cyangwa n’icyongerezo. Ntabwo inguguti z’ikinyarwanda zitondekwa gutya (…) none mu kinyarwanda haba q,x.”
Rugango wa Ntiti wasaga n’utebya, yagize ati : “Ariko abantu bahembwa bakoze nukuri, nukuri turabashimiye kubwo kongera inyuguti zikinyarwanda, ariko se ko tumenyereye ko icapiro mbere yo gutangira gucapa habaho isuzuma nyuma, ubanza hanoho bararyibagiwe.
Anne Marie Niwemwiza, mu buryo busa n’ininura, yagize ati : “Nsuhuje REB by’umwihariko umukozi wayo wakosoye iki gitabo, (…) Icyumweru cyiza ku bize inyuguti z’Ikinyarwanda mwese.”
REB nayo ikoresheje Twitter, yasubije Niwemwiza, yemera ko koko habayemo ikosa, igitabo kikaba kiri gusubizwa mu icapiro kugira ngo rikosorwe. Iti : “Ni byo koko ikosa ryabereye mu icapiro mu gihe cyo gushyiraho igifuniko cy’iki gitabo ariko ubu iki gitabo kiri gusubizwa mu icapiro kugira ngo hahindurwe igifuniko gusa kuko ni cyo gifite ikibazo.”
Mu gihe REB yari imaze gusubiza iki kibazo, abarimo Edmund Kagire na Tom Ndahiro bagaragaje ikindi bivugwa ko cyamaze gusohoka no gukwirakwizwa mu mashuri, kirimo amakosa mu magambo agira ati : “Iyi gitabo ni umutungo wa leta y’u Rwanda “ntigurishwa”, hakabaye handitse ngo : ” Iki gitabo… ‘ntikigurishwa.”

Edmund Kagire abaza REB ati : “Iki cyo bite byacyo ?” Naho Tom Ndahiro we yagize ati: “Hari umbwiye ko iki gitabo cyakwijwe mu mashuri. Niba gifite amakosa akomeye ku rupapuro rw’imbere rubanza, ahandi bimeze bite? Ni uburezi cyangwa ni uburozi?”
Amakosa akomeye mu bitabo bigenewe abana bato, bafite isesengura ringana n’ikigero cy’imyaka barimo, ashobora kwangiza ireme ry’uburezi bakabaye bafata. Ibigo nka REB birasabwa gushishoza cyane mbere y’uko bisohoka, niba amakosa abera mu macapiro, hakoherezwa inzobere mu by’ururimi zishinzwe kugenzura niba bitasohokanye bene aya makosa.


