Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko buri mu nzira zo gusenya ahahoze urukiko rukuru rwa Musanze hakubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyemezo cyo kubaka uru rwibutso hariya hantu nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubivuga, cyafashwe mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi biciwe mu cyumba cya ruriya rukiko mu 1994.
Ku wa 15 Mata mu 1994 ni bwo amagana y’Abatutsi bari bavanywe muri Sous-Perefegitura ya Busengo mu karere ka Gakenke y’ubu, bashyizwe mu cyumba cya ruriya rukiko bizezwa ko bari burindwe.
Nyuma Nzanana Dismas wari Sous-Perefe wa Busengo yategetse ko bicwa, bajugunwa mu byobo byari hafi ya ruriya rukiko.
Rucyahana Mpuhwe Andrew, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye Bwiza ko urukiko rwamaze kwimurirwa ku biro by’umurenge wa Muhoza, imirimo yo kubaka urwibutso aho rwahoze ikaba izatangira mu minsi iri imbere.
Visi-Meya Rucyahana yagize ati” Gahunda zaratangiye, isoko ryaratanzwe, urukiko rwamaze kuvamo, inyubako (z’urwibutso) zizatangira muri Kanama uyu mwaka.”
Uru rwibutso ni rwo ruzagirwa urukuru rw’akarere ka Musanze, rwiyongera ku rwa Kinigi n’urwa Busogo zari zisanzwe.
Ahahoze urukiko rukuru rwa Musanze hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Musanze, wari umaze igihe usaba ko hariya hantu hubakwa urwibutso, mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bahiciwe.
Uyu muryango wanasabaga ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi rusanwa, kuko rufite amateka yihariye mu majyaruguru y’u Rwanda.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze yavuze ko uru rwibutso cyo kimwe n’urwa Busogo zombi zamaze gusanwa.


