Bamwe mu bimuwe mu nzu zubatswe mu murenge wa Kinyinya ahazwi nko kwa Dubai, baravuga ko inyubako babagamo zisigaye ziberwamo n’abajura ndetse n’ibihunyira nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ubabwiye ko bazazibasanira ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ikibazo cy’aya mazu cyazamutse mu ntangiro za Werurwe 2023 mu mvura itari yoroshye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko mu murenge wa Kinyinya mu mudugudu w’urukumbuzi ahazwi nko kwa Dubai,aho abaturage batangiye kugaragaza ko amazu babomo yasondetswe na rwiyemezamirimo Nsabimana Jean Bosco uzwi nka Dubai.
Icyo gihe bavuze ko amazu amwe yatangiye kubagwaho ndetse bakagira impungenge ko n’andi agihagaze azagwa.Nyuma yo kuzamura ayo majwi, Umujyi wa Kigali watangiye ubugenzuzi ngo harebwe niba koko ayo amazu atujuje ubuziranenge.
Rubingisa Pudance wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yafashe icyemezo cyo kubanza kurengera ubuzima bw’abari batuye muri uyu mudugudu cyo kubimura ku ikubitiro himurwa imiryango 13 yari mu nyubako eshanu zigeretse bizezwa ko bazasanirwa bakazabona gusubira mu mitungo yabo.
Bamwe muri abo baturage bimuwe, bavuga ko kuva ubwo bategereje ko ibikorwa byo gusana bikorwa ariko baraheba ndetse ngo niyo bagerageje kubaza nta gisubizo gifatika bahabwa.Bavuga ko uko batinda guhabwa inzu zabo ariko zigabizwa n’abajura n’ibihunyira.
Umwe ati”Bakuyemo abantu amazu arangije asigarira ahongaho,ubu yiberamo abajura gusa n’ibihunyira.”
Basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubabwira icyo bubateganyiriza, byaba bidakunze bagasubizwa amazu yabo bakayisanira kuko hari byinshi barimo guhombera mu buzima bw’ubukode basubiyemo kandi bari bazi ko babwigobotoye.
Undi ati” Ku giti cyanjye kugeza ubu,ndifuza ko bansubiza inzu yanjye njyewe nkayisanira, kuko sinzategereza ko umujyi uzansanira.Ubundi se uransanira inzu ko ari arinjye wayiguriye nawe ugiye gushyira munyurabwenge nta hantu umujyi washingira ugusanira budget se wazayikura hehe? Nibansubize inzu yanjye.”
Ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, mu kiganiro ubuyobozi bwawo bwagiranye n’itangazamakuru taliki 20 Ukuboza 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myizan y’abaturage Madame Urujeni Maritine yavuze ko bafashe umwanzuro wo kuba bakodeshereje abo baturage, mu gihe hataraboneka ikindi gisubizo kandi nabyo ngo byagoye umujyi wa Kigali kuko ari ingengo y’imali batari barateguye mbere.
Yagize ati”Ni ingengo y’imali itari yarabazwe, ni ukuvuga ni ingengo y’imali igomba kuza, Umujyi wa Kigali ugomba guhabwa.Turakizirikana kandi turakizi turibugikemure.”
Ni mu gihe uyu Rwiyemezamirimo Nsabimana alias Dubai,agifunzwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumusabiye gufungwa imyaka irindwi, hakaba hategerejwe umwanzuro w’urukiko.


