Minisiteri y’ingabo ya Israel yatangaje ko Iran yishe amasezerano y’agahenge nyuma y’amasaha abiri gusa bemeranyije kuyubahiriza, amasezerano yari yabayeho ku bufatanye bwa Donald Trump na Qatar.
Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz yavuze ko bagiye gusubizanya “imbaraga” bagakora ibitero bikomeye kuri Iran mu mujyi wa Tehran. Ni nyuma y’uko Israel ivuze ko yamenye ko Iran yayirasheho ibisasu, nubwo Iran yabyamaganiye kure ibinyujije kuri televiziyo yayo ya leta.
Iran yari yatangaje ko izubahiriza agahenge igihe cyose na Israel yabyubahirije.
Ibibazo byafashe indi ntera nyuma y’uko Iran irashe ibisasu ku kigo cya gisirikare cya Amerika mu gusubiza ibitero byakorewe ku bikorwa by’ubushakashatsi bwayo ku ngufu za kirimbuzi mu mpera z’icyumweru gishize. Qatar yatangaje ko ibyo bisasu byose byafashwe hakiri kare.
Umuyobozi mukuru w’ingabo za Israel, Lt Gen Eyal Zamir, yemeje ko Israel igiye “gusubiza bikomeye” kuri ibyo bise “ikosa rikabije” rya Iran.
Nubwo Israel ivuga ko yamenye ko hari ibisasu byarashwe biva muri Iran, Tehran yahakanye ibyo birego, ivuga ko nta gisasu na kimwe yohereje kuri Israel nyuma y’amasezerano.
Iran nayo ibinyujije mu nama yayo nkuru y’umutekano yihanangirije Israel n’abafatanyabikorwa bayo, ivuga ko “ikindi gitero icyo ari cyo cyose kizahita gisubizwa nta gutinza.”
Ni igihe gikomeye kandi giteye impungenge kuri Israel na Iran, mu gihe impande zombi zikomeje kwitana ba mwana ku byerekeye iyubahirizwa ry’agahenge.
Minisitiri w’imari wa Israel, Bezalel Smotrich nawe yagaragaje uburakari, yanditse kuri X ko “Tehran izahungabana.”
Kugeza ubu, serivisi z’ubutabazi muri Israel zatangaje ko nta bantu bapfuye cyangwa bakomeretse, uretse umugabo umwe wakomeretse agerageza kugana aho ahungira.


