Iran yateye ibirindiro by’u Bwongereza mu gihugu kibarizwa mu Burayi

Drone yaturutse muri Iran yaguye mu birindiro by’igisirikare cyo mu kirere (RAF) cy’u Bwongereza muri Shipure (Cyprus), nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu, Nikos Christodoulides.

 

Byakurikiranye n’itangazo rya Minisiteri y’ingabo ryavugaga ko hakekwa igitero cya drone ku birindiro bya RAF i Akrotiri ku Cyumweru ahagana mu gicuku ku isaha yaho (22h00 GMT).

 

Nta muntu wahitanwe n’icyo gitero kandi ibyangiritse ari bike ku birindiro, ariko minisiteri y’ingabo yavuze ko abagize imiryango y’ingabo ziba muri iki kigo bazimurirwa ahandi hantu mu rwego rwo kwirinda.

 

Itangazo ryagize riti: “Imbaraga zacu zo kwirinda mu karere ziri ku rwego rwo hejuru kandi ibirindiro byiteguye kurengera abaturage bacu”.

 

Ibi bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer avuze ko u Bwongereza bwemeye icyifuzo cya Amerika cyo gukoresha ibirindiro by’ingabo z’u Bwongereza mu bitero “birwanaho”.

 

Cyprus ni igihugu cy’ikirwa cyambukiranya imigabane giherereye mu burasirazuba bwa Mediterane, gifatwa nk’ikigize akarere ka Aziya y’iburengerazuba n’Uburasirazuba bwo Hagati ariko gifitanye isano ya politiki n’umuco n’u Burayi. Ni umunyamuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *