Iran yongeye kuburira Israel mu gihe yagerageza kwihorera

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’Ingabo z’Indashyikirwa z’Impinduramatwara muri Iran, yihanangirije Israel ayisaba kwirinda gutera Repubulika ya Kisilamu mu rwego rwo kwihorera kubera ibisasu bya misile bayirasheho mu gihe Israel yahise ikaza umurego mu kurwanya umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Tehran muri Liban.

Ubwoba bw’amakimbirane yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati bwariyongereye mu gihe Israel iteganya igisubizo cyayo ku gitero cya misile cyo ku itariki ya 1 Ukwakira cyagabwe na Iran nyuma y’ibitero by’indege bya Israel ku barwanyi bashyigikiwe na Iran harimo icyahitanye Umuyobozi wa Hezbollah.

Mu ijambo rye ryatambutse kuri televiziyo, Hossein Salami yagize ati: “Turababwira (Israel) ko nimugira igitero mugaba ahantu runaka hose, tuzatera bibabaje ahantu nk’aho hanyu,” Yongeyeho ko Iran ishobora kwinjira mu birindiro bya Israel nk’uko inkuru dukesha Reuters ivuga.

Ibi bije nyuma y’amakuru y’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi nka CNN byemeza ko Israel yamaze guhitamo ahantu izibasira muri Iran kandi bizaba mbere y’amatora yo mu Gushyingo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Lloyd Austin, yaganiriye na Minisitiri w’ingabo muri Israel, Yoav Gallant ku bijyanye n’ibikorwa bya Israel muri Liban na Gaza, hagamijwe gukumira intambara y’akarere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, nawe yageze i Cairo kugira ngo aganire n’abayobozi ba Misiri mu rwego rwo kuzenguruka Uburasirazuba bwo Hagati mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera.

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wagiranye inama ya mbere n’ibihugu byo mu kigobe maze usohora itangazo risaba gutuza: “Turashimangira akamaro ko kugirana ibiganiro mu buryo bwa dipolomasi na Iran, kugira ngo habeho koroshya umwuka mubi mu karere.”

Ku ruhande rwayo, Israel nta kimenyetso cyerekana ko yoroshya ibikorwa byayo bya gisirikare byo kurwanya Hezbollah muri Liban nyuma yo kwica abayobozi bayo benshi, na Hamas muri Gaza kandi yijeje kwihorera kuri Iran kubera igitero cyayo cya za misile cyo ku itariki ya 1 Ukwakira.

Qatar, igerageza gutegura ibiganiro bigamije guhagarika imirwano muri Gaza, yavuze ko mu byumweru bitatu cyangwa bine bishize nta mishyikirano yigeze ibaho.

Kuri uyu wa Kane kandi, ibitero by’indege bya Israel byahitanye Abanyapalestine 11 mu Mujyi wa Gaza, mu gihe Ingabo za Israel zohereje ibifaru muri Jabalia mu majyaruguru, aho Abanyapalestine n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bagaragaje impungenge z’ibura ry’ibiribwa n’imiti.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *