Minisiteri y’Umutekano w’imbere muri Iraq yatangaje ko ku birindiro by’ingabo z’Amerika n’iz’Ubwongereza bya al-Taji muri Baghdad hamaze kuraswaho ibisasu bya ‘rocket’ birenga 12 mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Mutarama 2020. Daily Mail ivuga ko ibyangiritse, abakomeretse cyangwa se abaguye muri iki gitero [niba bahari] ntibaratangazwa.
Iki gitero kigabwe nyuma y’amasaha make indege 6 za gisirikare zo mu bwoko bwa B-52 z’America zirasa kure zoherejwe ku kirwa cya Diego Garcia kiri mu nyanja y’Ubuhindi mu matware y’Ubwongereza kugira ngo zihabe ziteguye, mu gihe Iran yaba ikoze igikorwa kibangamira inyungu z’America. Izi ziyongereye ku basirikare 3700 baherutse koherezwa mu karere Iran iherereyemo. Birakekwa ko biri mu bikorwa byihishe inyuma ya Iran bigamije kwihorera kuri Amerika bitewe n’uko ingabo zayo zagabye igitero cy’indege kuri Gen. Qassem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Quds muri iki gihugu (Iran) ku wa gatanu tariki ya 3 Mutarama. Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Abanya-Iran n’imitwe yegamiye kuri Islam nka Hezbollah batangaje ko bazahorera Gen. Qassem kuva yaraswa ndetse no kuri uyu wa 7 Mutarama. Ubwo yashyingurwaga. Hari imbaga y’abantu bitabiriye uyu muhango, abagera kuri 50 bakaba bapfiriye mu kavuyo kari gahari. Birasa n’aho ari intambara iri gututumba hagati ya Iran n’America, ibihugu bisanzwe bidacana uwaka, hakiyongeramo n’inshuti zabyo. America nk’uko bisanzwe ishyigikiwe n’ibihugu binyamuryango bya NATO/OTAN birimo cyane cyane Ubwongereza, Ubudage, Ubufaransa,… hakiyongeramo Israël. Ku ruhande rwa Iran harimo ibihugu nk’Uburusiya butajya bubogamira uruhande America irimo, Ibihugu by’Abarabu nka Iraq ,… hiyongereyemo imitwe y’intagondwa yegamiye kuri Islam nka Hezbollah, ISIS (Daesh), Al Qaeda n’indi.


