Imirwano hagati ya Israel na Hamas yegereye ibitaro bya Al Quds mu mujyi wa Gaza, aho umunyamakuru wa BBC uri kubikurikirana avuga ko hari kubera urugamba rwa nyarwo rw’imbunda.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahungiye mu bitaro kandi haracyari abarwayi 100 mu bitaro ubwabyo.
Hagati aho, inzira yonyine yifashishwa mu guhunga, yemerera abantu kuva mu majyaruguru ya Gaza yerekeza mumajyepfo, irakinguye ku munsi wa gatanu.
Ariko umupaka wa Rafah uhuza Gaza na Misiri urafunzwe, mu gihe Hamas yifuza ko Abanyapalestine benshi bakomeretse basohoka hamwe n’abafite pasiporo z’amahanga.
Abayobozi bayobowe na Hamas bavuga ko ibitero by’indege bya Israel bikomeje, harimo n’icyagabwe ahitwa Khan Younis mu majyepfo, aho bivugwa ko abantu batandatu bishwe.
Israel yatangiye kugaba ibitero by’indege kuri Gaza nyuma y’aho abarwanyi ba Hamas bagabiye igitero mu majyepfo y’igihugu ku itariki ya 7 Ukwakira, bakica abantu 1400 bagashimuta abandi basaga 200. Abanyapalestine bamaze kuyigwamo basaga 10,000.


