Ijambo ‘Demukarasi’ ni iritirano Abanyarwanda bakomoye ku ry’Igifaransa ‘democratie’ naryo rikomoka kuri ‘demokratia’ ry’Ikigiriki ryaremwe nyuma yo kunga amagambo abiri; ari yo ‘demo’ risobanuye abantu, na ‘kratos’ risobanuye ubutegetsi; yombi akaba asobanuye ‘ubuyobozi butoranywa n’abaturage’, hakiyongeraho ko ‘bukorera abaturage’.
Nk’uko bigaragazwa n’abahanga barimo Larry Diamond na Leonarido Morlino mu nyandiko bise ‘Accessing the Quality of Democracy’; demukarasi yahawe amahame menshi, arimo kubaha itegeko, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, guhinduranya no gusaranganya ubutegetsi biciye mu matora no kureshya imbere y’amategeko.
Aya mahame ntibyoroha kubona igihugu kiyakurikiza yose uko yakabayye, usibye “Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zifatwa nk’umwigisha mwiza wa demukarasi”, kuva mu mateka yayo atari aya vuba.
Umwigisha yaratsikiye
Amerika yari urugero rwiza mu kubahiriza amahame ya demukarasi yaratsikiye, cyane cyane muri iyi minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwa Perezida wa 45, Donald Trump wayoboye kuva mu 2016.
Kabaye agahomamunwa nyuma y’amatora aherutse kuba tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ubwo abagize Inteko Zitora (Electoral colleges) batangazaga ibyavuyemo, bakemeza ko Joe Biden wari uhanganye cyane na Trump, ari we watsinze.
Icyo gihe Donald Trump yavuze ko yibwe amajwi; [ijambo risanzwe ryumvikana mu bindi bihugu] asaba ko amatora yasubiramo muri leta zimwe na zimwe.
Gukomeza gutsimbarara kwa Donald Trump, ahakana ko Joe Biden yamutsinze, kwatumye tariki ya 6 Mutarama 2021 abaturage bari bamushyigikiye, bajya kwigaragambiriza ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bakora urugomo rurimo kuyivogera, binjiramo.
Imyigaragambyo kuri US Capitol
Icyo gihe, abagize iyi Nteko bari bateraniye mu ngoro ya Capitol, bategereje kwemeza bidasubirwaho ko Biden ari we watsinze, bikamuharurira inzira yo kurahirira kuyobora iki gihugu tariki ya 20 Mutarama 2021.
Uru rugomo rwatumye abagize Inteko bitabaza Polisi ikorera mu mujyi wa Washington DC, irabagoboka, yicamo umugore umwe wari winjiye mu ngoro witwa Ashli Babbitt, abandi 4 bapfira mu muvundo.
Perezida wa Zimbabwe yifatiye USA ku gahanga
Ubwo hari hamaze kuba imyigaragambyo kuri U.S Capitol, Perezida Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, yifashishije urubuga rwa Twitter anenga iki gihugu mu buryo bukomeye, ashingiye ku kuba cyarafatiye icye, gishingiye ku kuba ngo “kidakurikiza amahame ya demukarasi.”
Perezida Mnangagwa yabanje kunenga Perezida Trump wafatiye igihugu cye ibihano by’ubukungu mu mwaka ushize, agishinja gutandukira amahame ya demukarasi, ati: “Ibyabaye ejo birerekana ko US idafite uburenganzira bwo guhana ikindi gihugu, igishinja kutagira demukarasi.”
Mnangagwa yanenze USA na Trump bikomeye
Uyu Mukuru w’Igihugu yongeyeho ko ibihano igihugu cye cyafatiwe bigomba guhagarara, bitewe n’uko nta rugero rwiza rwa demukarasi USA yatanze.
Minisitiri Karooro yabujije USA gukomeza kwigisha demukarasi
Minisitiri ushinzwe imirimo rusange muri Uganda, Mary Karooro Okurut, yasabye USA ko itasubira muri Uganda gutanga amasomo ya demukarasi, ashingiye ku myigaragambyo yari amaze kubona yabereye kuri US Capitol.
Minisitiri Korooro yabitangaje ubwo yari mu gace ka Ntambiko, hamwe n’itsinda ryiteguraga kujya kwamamariza Perezida Museveni mu Karere ka Kantungu. Ati: “Abanyamerika ntabwo bagomba kuza hano, bagerageza kutwigisha demukarasi kuko nyuma y’aho byari bimaze kwemeza ko Joe Biden yatsinze, twabonye imyigaragambyo hose ku ngoro y’Inteko.”
Minisitiri Korooro yavuze ko USA idakwiye kwigisha demukarasi
Minisitiri Korooro yagereranyije isomo rya demukarasi Abanyamerika batanga, nko kwangiza amahoro yari asanzwe muri Uganda. Ati: “Abanyamerika ntabwo bagomba kuza kutwangiririza amahoro.”
Papa Francisco yasabye USA gusigasira demukarasi
Nyuma yo kubona urugomo rwaranze imyigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Trump, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, kuri uyu wa 10 Mutarama 2021, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusigasira amahame ya demukarasi, kandi igashyira imbere ubwiyunge.
Papa Francisco yagize ati: “Ndasaba ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’abaturage bose kugira inshingano yo gusubiza ibintu mu buryo, bashyire imbere ubwiyunge mu gihugu, ndetse barinde amahame ya demukarasi yashinze imizi mu muryango w’Abanyamerika.”
Papa Francisco yasabye USA gusigasira amahame ya demukarasi
Yaboneyeho kwihanganisha imiryango yaburiye abayo mu myigaragambyo yabereye kuri US Capitol.
USA izongera inenge ibihugu ibishinja kutagira demukarasi?
Nyuma y’imyitwarire idahwitse ya Perezida Trump n’abamushyigikiye, bamwe mu bategetsi bakabanenga, USA yaba ihanzwe amaso. Haribazwa niba izongera gutanga amasomo ya demukarasi nk’uko yari isanzwe ibigenza.
Haribazwa kandi niba USA izongera kunenga bimwe mu bihugu no kubifatira ibihano by’ubukungu, ibishinja kudakurikiza amahame ya demukarasi.
Umwanzuro
USA ntikiri umwigisha mwiza wa demukarasi kuko yamaze gutakarizwa icyizere. Ibi bishimangira ko nta gihugu gikwiye kwigisha ikindi amahame ya demukarasi nk’aho cyo ‘byera ngo de!’ kuko bigaragara ko ibibera hamwe, n’ahandi bishoboka cyane.
Gusa mu gihe hari ibigenze nabi mu gihugu iki n’iki, ni ngombwa gukeburana, hatitawe ku izina n’icyakwitwa ‘amateka yacyo meza’.
Ibihano byo byakabaye bitangwa n’imiryango mpuzamahanga buri gihugu kibereye ikinyamuryango, nk’Umuryango w’Abibumye (UN) uhiriyemo ibihugu 193, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uhuriyemo ibihugu bigera kuri 27, uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) uhuriyemo ibihugu 55 n’indi ishingiye ku turere.


