Umuraperi Semana Kevin uzwi cyane ku izina rya Ish Kevin yatangaje ko yamaze kureka kunywa itabi n’ibindi biyobyabwenge, aho amaze amezi atandatu atabyikoza. Ibi yabihishuriye IGIHE, asobanura ko byaturutse ku cyemezo yafashe ku bushake bwe bwite.
Ish Kevin yavuze ko nta muntu n’umwe wigeze amuhatira kureka ibyo biyobyabwenge, nta wamukangishije cyangwa ngo amuhane, ahubwo ko yageze igihe yumva ko agomba guhindura inzira ubuzima bwe burimo. Yagize ati igihe kiragera umuntu ubwe akamenya icyamugirira akamaro, akagihitamo nta gahato.
Uyu muraperi yibukije ko atigeze areka itabi kubera igitutu cy’abandi, ahubwo byatewe n’uko yari yumvise ko igihe cyo kubireka cyageze. Ibi abitangaje nyuma y’uko mu bihe byashize yari yarigeze gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge, akaza kurekurwa.
Aya magambo ye aje akurikira iminsi mike Ish Kevin asohoye indirimbo nshya yitwa “VIP Access”, iri mu zo ari kwitaho cyane muri iyi minsi.


