Jimmy Gatete wabiciye bigacika mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse no mu makipe ya APR FC na Rayon Sports, yashimiye ikipe ya Mukura VS yamuhaye amahirwe yo gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda akiri umwana muto, mbere yo guhinduka igihangange.
Gatete mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko Mukura yamuhaye amahirwe menshi ashoboka kugeza ifashe icyemezo kitoroshye cyo kumusikinisha shampiyona y’icyiciro cya mbere afite imyaka 15 y’amavuko yonyine.
Ati: “Mukura Victory Sport ni ikipe yampaye amahirwe atandukanye yamfashije kugera ku ntego zanjye mu rugendo rw’umupira w’amaguru. Banafashe icyemezo kigoye gikomeye cyo kugirira icyizere no gukoresha umwana w’imyaka 15 mu cyiciro cya mbere. [Mukura] ni ikipe idasanzwe mu kuzamura abakinnyi bakiri bato.”
Iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda Jimmy Gatete yayinyuzemo hagati ya 1995/96, mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports nk’intizanyo.
Gatete kandi yanyuze muri APR FC hagati ya 2002-04, ayivamo yerekeza muri Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo yakiniye umwaka umwe; mbere yo kugaruka muri APR FC yakiniye kugeza muri 2007.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yayivuyemo asubira muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri, mbere yo kwerekeza muri St George yo muri Ethiopia yakiniye mbere yo gusezera kuri ruhago.


