Mugiraneza Jean Baptiste wamenyekanye muri ruhago nyarwanda yashimiye Gen James Kabarebe, nyuma yo kumuhindurira ubuzima bwatumye aba uwo ari we uyu munsi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Miggy wamenyekanye cyane mu makipe arimo APR FC ndetse n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru, nyuma y’imyaka ibarirwa muri 20 awukina.
Miggy uvuka ku Mumena i Nyamirambo yatangiriye ruhago muri La Jeunesse, akomereza muri Kiyovu Sports yavuyemo muri 2007 yerekeza muri APR FC.
Ejo ku wa Gatatu ubwo yari kuri Kigali Pele Stadium aho yashimiriwe n’abafana ba APR FC, yavuze ko ashimira cyane Gen Kabarebe kuko ari we wamuhinduriye ubuzima.
Ati: “Umuntu wa mbere nshimira ndetse nsabira imigisha myinshi ku Mana ni Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe. Ndibuka ni we muntu wa mbere wampamagaye ndi mu Ikipe ya La Jeuneusse, ntaranatangira gutekereza ko umupira wangirira akamaro ambwira ko anyifuza mu Ikipe ya APR FC.”
Miggy avuga ko ahamagarwa bwa mbere na Gen Kabarebe ari bwo yari akiva mu cyiciro cya kabiri nta bunararibonye bwo kuba yakina muri APR FC afite, biba ngombwa ko amusaba kumwemerera guca muri Kiyovu Sports APR FC akazayerekezamo nyuma.
Iyi kipe yo ku Mumena yayikiniye umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri APR FC yakiniye incuro ebyiri kugeza muri 2015.
Miggy usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri ntahwema kuvuga ko APR FC ari yo yamuhinduriye ubuzima, kuko ari yo yaboneyemo umushahara wa mbere nk’umukinnyi.
Yagize ati: “Banguze amafaranga menshi. Icyo gihe mu rugo ntabwo ubuzima bwari bumeze neza, Mama wanjye yacuruzaga agataro kugira ngo tubeho mu buzima bwari bugoye cyane.”
“Amafaranga ya mbere Afande yampaye ni yo yaduhinduriye ubuzima, nshingira Mama wanjye iduka ubuzima bwiza butangira gutyo n’umushahara mwiza muri APR FC imyaka igeze ku icyenda.”
Miggy aherutse gutangaza ko mbere yo kuva muri Kiyovu Sports Gen Kabarebe yamusabye icyo yifuza, undi amusaba kumugurira moto yo gushyira mu muhanda.
Icyo gihe ngo byarangiye Afande Kabarebe amwemereye kumugurira moto enye, birangira ahawe Frw miliyoni 4 ya Récruitement.
Icyo gihe kandi Mugiraneza Jean Baptiste yanahembwaga Frw 200,000 nk’umushahara ngarukakwezi.
Usibye La Jeunesse, Kiyovu Sports na APR FC Miggy yakiniye, yananyuze mu makipe yo hanze y’u Rwanda arimo Azam FC na KMC yo muri Tanzania, ndetse na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.
Miggy kandi yakiniye Police FC ari na yo aheruka gusorezamo umupira w’amaguru.


