whatsapp_image_2026-01-10_at_16.16_41_1_-8a4fd

IShowSpeed yarwaye inzoka ari kuri Live (imbonankubone)

Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube, IShowSpeed, yakomeje kuvugisha benshi mu rugendo rwe muri Afurika, nyuma yo kugera muri Ethiopia avuye muri Kenya, aho yari yarakoze ibikorwa byinshi byishimiwe n’abafana.

Ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama, IShowSpeed yageze muri Ethiopia, yakirwa n’imbaga y’abantu benshi nk’uko byagenze no muri Kenya. Nk’uko asanzwe abigenza mu bihugu agenderamo, yahisemo gusogongera ku mafunguro gakondo ya Ethiopia, arimo injera, ikawa, ndetse anafata icyemezo cyo kurya inyama mbisi zashyizwemo ibirungo, zizwi nk’umuco wihariye muri icyo gihugu.

Gusa ibintu byaje guhinduka mu buryo butunguranye, ubwo yari ari kuri live ireberwa n’abantu barenga ibihumbi 250, aho yatangiye kumva atameze neza. Mu gihe yavuganaga n’abamukurikirana, IShowSpeed yagaragaje ko inda ye yatangiye kumurya cyane, bituma ava imbere ya camera byihuse.

Yumvikanye avuga ati: “Ibi si byiza, hari ikiri kuba mu nda yanjye, iri kunyeganyega.” Byaje no kumenyekana ko yari yanduje umwenda yari yambaye, mbere yo kugera mu bwiherero, ibintu byatumye benshi batangara.

Iyo live yahise ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje impuhwe n’impungenge, mu gihe abandi babyakiriye nk’urwenya, bavuga ko kugerageza amafunguro mashya bishobora kugira ingaruka zitunguranye.

Nubwo byamugoye, uru rugendo rwa IShowSpeed muri Afurika rukomeje gufatwa nk’urw’amateka, cyane cyane nyuma yo kuzuza abafatabuguzi miliyoni 48 kuri YouTube ari muri Kenya, bikaba byaramugize umwe mu ba YouTubers bageze kuri iyo ntera bari ku mugabane wa Afurika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *