Ishuri Perezida Museveni yizemo ryahagaritse abanyeshuri bose biga mu wa 6

Ubuyobozi bw’ishuri Perezida Museveni yizemo rya Ntare School mu Mujyi wa Mbarara, mu burengerazuba bwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri bwahagaritse abanyeshuri bose biga mu mwaka wa gatandatu bashinjwa kwangiza camera z’umutekano z’ishuri.

Mu ibaruwa yandikiwe ababyeyi bose b’abanyeshuri yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ishuri, Saul Rwampororo, yatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukwakira, ngo abayobozi b’inama y’ubuyobozi bw’ikigo baraterana barebe igikurikira nyuma yo guhagarika abanyeshuri mu gihe kitatangajwe.

“Ubuyobozi bw’ishuri kuri uyu wa 3 Ukwakira, bwafashe icyemezo cyo guhagarika mu gihe kitazwi abanyeshuri bose biga mu wa gatandatu kubera ko mu ijoro ryakeye bagaragaje kutagira ikinyabupfura ko ku rwego rwo hejuru, basenye ku bwende ibikoresho by’ishuri birimo camera z’umutekano zishyizeho vuba ..”, ibyo ni bimwe mu bikubiye muri iyo baruwa.

Iri tangazo ryongeyeho ko “abagize inama y’ubuyobozi y’ishuri baraza guterana basuzume ibyangiritse ndetse n’ikigomba gukurikira.”

Guhagarika abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu bije mu gihe ibizamini bya leta biteganyijwe guhera ku itariki ya Ugushyingo 2023 nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *