Ibintu ntabwo biratungana hagati ya Kaminuza ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya Faustin, uvuga ko ubuyobozi bwayo bukomeje kumwigirizaho nkana, bumwima inyandiko yasabye kugira ngo zimufashe kumenya uko iki kigo gihagaze, nyuma yo kumara igihe kigera ku myaka 10 adahari. Musanganya Faustin ni umwe mu banyamuryango shingiro (Membre Fondateur) ba Kaminuza ya INES-RUHENGERI. Yigeze kwirukanwa binyuranyije n’amategeko, yitabaza inkiko ziramurenganura. Aho agarukiye muri INES-RUHENGERI ariko yatangarije BWIZA ko yasabye zimwe mu nyandiko zigaragaza uko iyo kaminuza ihagaze kugira ngo ajyane n’abandi, avuga ko ubuyobozi bwayo bukomeje kumurerega, butazimuha ku mpamvu atazi cyane ko ku bwe, ” Ni inyandiko zisanzwe zamfasha kumenya uko INES-RUHENGERI ihagaze bityo nanjye ngire amakuru abandi banyamuryango bafite. Sinzi impamvu badashaka kuzimpa.” Mu ibaruwa ye yo kuwa 1 Werurwe 2022, BWIZA ifitiye kopi, Musanganya Faustin yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, akaba ari nawe uhagarariye INES-RUHENGERI imbere y’amategeko, amusaba izo nyandiko ariko amezi icumi agiye kurangira nta gisubizo arabona nk’uko abyivugira. Muri iyo baruwa, Musanganya Faustin agira ati “Icyemezo cyafashwe mu rubanza RCA 00110/2020/TGI/MUS rwaciwe nUrukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuwa 22/02/2021, icyemezo cyafashwe mu rubanza RCA 00021/2021/HC/MUS nUrukiko Rukuru, urugereko rwa Musanze kuwa 19/10/2021, icyemezo nomero 050/2021/CIV/GCA cyo kuwa 23/12/2021 cyafashwe nUmwanditsi Mukuru wUrukiko rwUbujurire ku iyakirwa ryubujurire n’icyemezo nomero 001/PRES/CA/2022/CIV cyo kuwa 17/1/2022 ku itakamba ry’umuburanyi ku iyakirwa ryikirego kigamije kujuririra urubanza RCA00021/2021/HC rwaciwe nUrukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, byose byashimangiye ko ndi umunyamuryango shingiro wa INES-RUHENGERI.” Iyi baruwa ikomeza igira iti ” Niyo mpamvu rero, kugira ngo mumfashe kubona ishusho ya INES-RUHENGERI kuva igihe nagiriye muri gereza tariki ya 12/4/2011 kugeza igihe INES-RUHENGERI yakiriye iyi baruwa, nabasabaga ko mbere y’inteko rusange itaha ya INES-RUHENGERI, mwaha amabwiriza inzego zose bireba yo kuba zanshyikirije inyandiko zose mu mpapuro (hard copies) no mu ikoranabuhanga (soft copies) zirebana niyo kaminuza.” Inyandiko Musanganya Faustin asaba ko yahabwa nk’uko biri muri iyo baruwa ni izikurikira: – Lisiti y’abanyamuryango shingiro ba INES-RUHENGERI Inama yo ku itariki ya mbere Nyakanga 2022 nta gisubizo yatanze Inteko rusange idasanzwe yateranye kuwa 1 Nyakanga 2022 ifite ku murongo w’ibyigwa kuri iyo ngingo yonyine rukumbi, nta gisubizo yahaye Musanganya Faustin ku byo yari yasabye. Iyo nteko rusange yabereye mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, ku isaha ya saa yine za mugitondo, hari abanyamuryango barindwi bo mu nteko rusange na Musanganya Faustin akaba na we ari umwe mu bayigize, nta gisubizo yamuhaye. Musanganya Faustin yadutangarije ko yari yiteze ko agiye guhabwa inyandiko yasabye cyane ko abyemererwa n’amategeko ariko bikaba iby’ubusa. Avuga ko mu nama ebyiri zimaze kuba kuri icyo kibazo yagiye ahezwa kugira ngo abasigaye binegure basuzuma iyo ngingo ariko ntahabwe igisubizo gikwiye. Muri iriya nama ya kabiri, Musanganya Faustin yamenyeshejwe ko kugira ngo ahabwe izo nyandiko, Mgr Harolimana wari uyoboye iyo nama, azamwandikira ibaruwa imusaba kumara impungenge abanyamuryango. Musanganya avuga ko yaje kubona iyo baruwa koko. Muri iyo baruwa, BWIZA yabonye, Musenyeri Harolimana, avuga ko ashingira ku myanzuro y’inama yo ku itariki ya mbere Nyakanga 2022 nyamara imyanzuro y’iyo nama na n’ubu ntirasohoka, Musanganya Faustin akavuga ko atayibonyeho kandi inama yafatiwemo na we yari ayirimo. Avuga nanone ko muri iyo baruwa Musenyeri Harolimana Vincent, avuga ko abanyeshuli ba INES-RUHENGERI bamwandikiye bamusaba ko Musanganya Faustin atakomeza kuba umunyamuryago wa INES-RUHENGERI nyamara iyo baruwa Musanganya Faustin akavuga ko atayifitiye kopi kandi ari we ivugaho. Avuga kuri ibi, yabwiye BWIZA ati ” Ibi ni ibigaragaza amafuti n’amatiku abayobozi ba INES-RUHENGERI barimo gushora mu banyeshuli nabo ubwabo batayobewe amategeko igihugu cyacu kigenderaho. Abanyeshuli bahuriye he n’ibyemezo bifatwa na Assemble generale? ” Iyi baruwa yanditswe n’aba banyeshuri nayo BWIZA yayibonyeho, gusa Musanganya akavuga ko atigeze amenyeshwa ibyayo ubwo yashyikirizwaga ubuyobozi akaba yarabimenye nyuma abyandikiwe na Musenyeri Harolimana ko ngo abanyeshuri bamwandikiye bavuga ko “batamushaka.” Musanganya Faustin yongeraho ko mu kubamara impungenge, yasubije yibutsa abanyamuryango bari bitabiriye iyo nama ko imanza RC00110/2020/TGI/MUS na RCA00021/2021/HC/MUS zemeza ko MUSANGANYA Faustin akiri umunyamuryango wa INES nk’umwe mu bayishinze’ kandi ko zemeje kandi zitegeka ko ibyemezo byafashwe n’inzego zinyuranye muri INES-RUHENGERI ku birebana n’ubunyamuryango bwa Musanganya Faustin bikuweho mu ngingo zabyo zose. Uyu mugabo yemeza ko “Ibi bivuze ko zabaye itegeko kandi kuva u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, INES-RUHENGERI nayo ifite inshingano zo gusobanurira abayigana, baba ku giti cyabo, baba abibumbiye mu matsinda cyangwa abahagarariye inzego ko iryo tegeko ari ntakuka.” Nyuma y’inteko rusange yo kuwa 1/7/2022, BWIZA yavuganye na Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, akaba ari nawe uhagarariye INES-RUHENGERI imbere y’amategeko, ku bibazo Musanganya yagaragaje, we abifata nko kumwigirizaho nkana. Musenyeri Harolimana Vincent ku ngingo yo gusohora bya hato na hato mu nama Musanganya Faustin, ati ” Iyo ari ingingo imureba mu nama zose, ahubwo usanga na nyir’ubwite ariwe usaba ko yaba asohotse. Na we niko byagenze, ubimubaze.” Ku bijyanye no guha Musanganya inyandiko yasabye n’impamvu atazihabwa kandi abyemererwa n’amategeko agenga INES -RUHENGERI, Musenyeri Harolimana yaranzwe no gushaka guca ku ruhande ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru. Yagize ati “Uyu munsi twakoranye inama na we yari ayirimo, wamubaza. Ibindi byose ubimubaze.” BWIZA yabajije Musanganya Faustin impamvu we abona ituma INES-RUHENGERI ishyiramo inti muri kiriya kibazo yayigejejeho. Yasubije muri aya magambo ati ” Njye mbona abayobozi ba INES-RUHENGERI bagitsimbaraye ku mugambi wabo wo kumpigika muri kaminuza nagize uruhare rukomeye mu ishingwa ryayo no kumbuza kumenya imikorere yayo kuko bagomba kuba bafite icyo bikanga gikomeye mu mikorere yabo. Ni ngombwa kwibutsa ko kuva mu ntangiriro kugeza ubu, Leta yakomeje gushyigikira INES-RUHENGERI binyuze mu mishinga inyuranye no mu nkunga mpuzamahanga yasinyiye. Bityo rero, isuzumamikorere mu rwego rw’imiyoborere n’icungamutungo ryigenga rishyizweho na none n’urwego rwigenga rubifitiye ububasha nirwo rwakemura impaka rushingiye ku bifatika.” Akomeza agira ati” Ndatanga urugero rw’aho kuri lisiti y’abanyamuryango, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yasibwe hakandikwamo undi muntu. Ndetse hari n’abantu ku giti cyabo binjijwe muri INES-RUHENGERI mu buryo mbona ko budasobanutse. Ibiri amambu, ahandi bikagaragara mu mategeko yahinduwe ko INES-RUHENGERI ari nk’akarima ka Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’abantu ku giti cyabo bayigize uruhahiro…” “Inkiko zaragaragaje ko INES-RUHENGERI ari ishyirahamwe ry’abantu ku giti cyabo harimo n’undi witwa MUSANGANYA Faustin nk’umunyamuryango shingiro ntayegayezwa bafatanyije na Diyosezi ya Ruhengeri. Ibuze aho yerekeza umutwe nyuma yo gutsindwa mu nkiko zose twaburanyemo, abayoboye INES-RUHENGERI noneho barimo barashakishiriza mu banyeshuli kandi aba ngaba nta kindi cyabazanye uretse kwiga batuje badashowe mu matiku.” Musanganya Faustin yasoje agira ati: “Nk’uko inkiko zantabaye nari nirukaniwe akamama, amategeko n’inzego bireba ntaho zagiye, abayobozi ba INES-RUHENGERI nibakomeza kunangira nzaziyambaza kandi zazandenganura zimpeshe ibyo amategeko anyemerera. Abanyeshuli bo, nibakomeze bavome ku isoko y’ubumenyi batarangajwe n’abayobozi bigaragara ko bateshutswe ku nshingano zabo bakurikiye inyungu zidasobanutse zabo bwite none ubu bakaba bashaka gushora abanyeshuli mu bidafite umumaro.” Musanganya Faustin yari yarirukanwe n’inteko rusange. Yajuririye iki cyemezo mu rukiko rw’ibanze rwa Musanze, INES-RUHENGERI iratsindwa, ijurira mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, nabwo iyi kaminuza iratsindwa nyuma yakomereje mu rukiko rw’ubujurire nabwo biba iby’ubusa. Byarangiye INES-RUHENGERI ishize mu bikorwa ibyemezo by’izo nkiko nta mananiza. Kuri iyi ngingo arashimira ko ubuyobozi bwa INES-RUHENGERI kuba bwarubahirije ibyo bwategetswe n’inkiko ariko akanenga ndetse yibaza ukuntu ubuyobozi bwamweretse ko bagiye gukorana baharanira icyateza imbere iyo kaminuza, bwinangiye ku kumusangiza amakuru ahari, ngo ” Bityo nkorane nabo nzi uko kaminuza ihagaze, turi ku ipaji imwe kuko abandi banyamuryango bose ibyo nsaba byavuzwe haruguru babyemererwa n’amategeko atugenga. Ntabwo ndi gusaba ibyo ntemerewe ahubwo kubinyima haba hari indi mpamvu mbi ibyihishe inyuma ndetse no kumvutsa uburenganzira abandi banyamuryango bose bahabwa kandi bemererwa, ibyo siniteguye kubyemera. Kwinjiza abanyeshuli muri iki kibazo ngo bampigike, ni ugushaka guhisha ibyo bintu bagira ubwiru kuko ubusanzwe ziriya nyandiko bakabaye bazimpa nta mananiza abayeho.” Iyi rwaserera iravugwa mu gihe kuwa 6 Ukuboza 2022, muri INES -RUHENGERI hateganyijwe inama y’inteko rusange, Musanganya Faustin akavuga yiteze ko abazayitabira bamuha igisubizo cyisunze amategeko. Ushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo wasoma inkuru zikurikira: – https://bwiza.com/?Isomwa-ry-urubanza-aho-INES-Ruhengeri-yajuririye-gucibwa-asaga-miliyoni-39-ngo -https://bwiza.com/?Konti-za-banki-za-Kaminuza-ya-Ines-Ruhengeri-zafatiriwe – https://bwiza.com/?INES-Ruhengeri-yaciwe-Frw-asaga-miliyoni-40-ngo-iyahe-Mwarimu-Musanganya
– Lisiti y’abanyamuryango bashya n’inyandiko zibiherekeza
– Lisiti y’abanyamuryango birukanwe cyangwa basezeye n’inyandiko zibiherekeza
– Inyandiko mvugo z’inama rusange
– Raporo z’inama z’ubutegetsi
– Amategeko agenga sosiyete y’ubucuruzi ishamikiye kuri INES-RUHENGERI ariyo INES COMPANY LTD n’amaraporo yayo kuva yashingwa kugeza ubu
– Amasezerano y’ubufatanye n’ibigo byo mu gihugu n’ibyo mu mahanga n’amaraporo yabyo
– Kopi yimishinga yakozwe n’inkunga zabonetse
– Ishusho y’umutungo wa INES-RUHENGERI ya buri mwaka


