Ishyirahamwe ry’abahanzi riyobowe na Eddy Kenzo rirashinjwa gukoreshwa n’ishyaka rya Museveni

Hashize iminsi abantu batandukanye, bavuga ko ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda, babashinja ko barishinze hagamijwe kujya mu kwaha kw’ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni ariko bo bakabihakana

Iri shyirahamwe rya Uganda National Musicians Federation (UNMF), riyobowe na Eddy Kenzo, ryagiye rishinjwa kenshi, kubogamira kuri iri shyaka mu rwego rwo kurifasha mu bikorwa bya Politiki hirya no hino. Ibi kandi byagarutsweho na Bobi Wine arishinja ko ryashinjwe kugirango NRM ijye irikoresha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kenzo yavuze ko intego ya mbere y’iri shyirahamwe ari ukurengera uburenganzira bw’abahanzi Atari ku mpamvu za Politiki.Ashimangira ko abakwirakwiza amakuru ko babogamiye kuri iryo shyaka bibeshya kandi ngo ntibazabatsimbura ku ntego bihaye.

Ati” Umuntu wese ugerageza kuzana ibya Politike ngo adukome mu nkokora, atazabigeraho kuko ntabwo turi abanyepolitiki,icyo nabizeza cyo n’uko ibikorwa bizivugira mu gihe gikwiye. Ndizera ntashidikanya ko Imana izakorana natwe abantu bakamenya abo turibo.Muduhe igihe ubundi dushyire mu bikorwa intego zacu mu bikorwa.”“.

Kenzo akomeza kugaragaza imbogamizi, z’uko Babura abaterankunga,ashinja zimwe muri kompanyi z’itumanaho ko zibarira mu mibare nyuma y’uko zikoresha ibihangano byabo ahantu hatandukanye kandi ntizibishyure.

Ikindi n’uko ngo kubura itegeko rihana uwavogereye umutungo mu by’ubwenge, bibadindiza nk’abahanzi. Yatanze ingero ko abatwara moto na Taxi bafite aho bibumbiye ariko ngo usanga abahanzi bo bari bari mu kajagari.Ibyo rero nibyo byatumye hakenerwa kwibumbira hamwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *