Ku wa Gatanu, ingabo za Isiraheli zatangaje ko zishe abarwanyi batatu b’Abanyapalestine ku munsi wa Gatatu w’igikorwa cyabereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwigaruriwe n’ingabo bemeza ko ari iza Hamas. Ni mu ntambara yo kurwanya Isiraheli mu karere ka Gaza kuva igitero simusiga cy’umutwe wa Hamas w’abayisilamu bo muri Palesitine cyabaye ku ya 7 Ukwakira umwaka ushize kibaye.
Abatangabuhamya bari bahibereye iyi mirwano iba, babwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) ko ingabo za Israheli zagabye igitero ku modoka i Zababdeh, mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Jenin,abo batangabuhamya bemeza ko ingabo za Isiraheli zashoboye kugenzura iyo modoka nyuma yo kuyirasa. Uwo munyamakuru kandi yemeza ko yabonye imibiri y’abantu ikurwa mu mbangukiragutara(ambulance).
Kuva ku wa Gatatu, ingabo za Isiraheli zagabye ibitero by’uruhurirane icyarimwe, mu mijyi myinshi yo ku nkombe z’Iburengerazuba.
Minisitiri w’ubuzima wa Palestine, yavuze ko ku wa Kane abarwanyi barindwi b’Abanyapalestine baguye muri iyi mirwano,abandi bagera kuri 16 barapfuye bafashwe nk’abakora ibikorwa by’iterabwoba, kuva ibitero byo ku wa Gatatu bitangiye.
Bwiza.com


