IRIBURIRO
Dushingiye ku mpaka zigibwa kuri aya magambo yombi (reiligion na modernité) asa n’aho ahanganye, twiyemeje gutanga umuganda wacu mu kubisobanukirwa kuko wenda hari abo byafasha. Idini rishingira k’ukwamamaza ubutumwa bw’Imana nk’Imbaraga zitaboneka zabaye isoko ya byose ndetse zinabiha kubaho.
Ibyo bigasaba guhora dutsura umubano n’izo mbaraga mu buryo buhoraho dufite icyizere ntayegayezwa cy’uko iherezo ryacu nk’abantu riri iwazo, mu gihe modernité nyaburayi ishingira k’Umuntu ubwe, uboneka ufatika ukora akabeshwaho n’umusaruro w’icyuya cye, yava kw’isi akaba arangije urugendo rwe. Birumvikana kw’iyo mibonere ihabanye. Ese haba hariho ubwoko bumwe bwa modernité mu mibonere nyaburayi ?cyangwa se haba hari ubundi bwoko bwa modernité bwabasha nabwo kwihuza na ziriya mbaraga (Imana) zitagaragara zafasha Muntu kugera neza ku migambi ye?
Mu kugerageza kwiga iki kibazo cy’insobe turahera mu gusobanura icyo izi mpuzamagambo zumvikanisha (considérations sémantiques) dukomereze k’ukureba niba aya magambo ashobora kubangikana cyangwa se niba ahanganye. Turifashisha ubushakashatsi bwa Prof Daniel Hervieu Léger, Prof w’ibijyanye n’imibanire y’abantu n’amadini (sociologue des religions à la Sorbonne), Ubushakashatsi bwa Prof Mohamed Arkoun, Umwalimu wa Kaminuza ibijyanye n’amateka y’imitekerereze ya Kisilamu (prof de l’histoire de la pensée islamique à la Sorbonne) ndetse n’ubushakashatsi bwa Prof Roger Garaudy hamwe n’izindi nyandiko z’abandi bashakashatsi batandukanye tuzabamenyesha uko tuzagenda tuzikoresha, tuzaherukire k’ubusesenguzi bwacu n’Umwanzuro.
Nkuko biboneka, cyaba ikibazo cya religion muri rusange cyangwa icya islam by’umwihariko cyaba se ikibazo cya modernité, byombi ni phénomènes ziboneka mu buzima bwa Muntu, ni phénomène social. Kubera izo mpamvu, tuzifashisha ibikoresho bya modernité intellectuelle ²igaragaza iki kibazo cg se izo phénomènes akaba ari nayo mpamvu, mu buryo bwa méthodologie ariyo dutangiriraho.
1. Modernité Nyaburayi : Prof Danièle Hervieu Léger
Nkuko bivugwa na Prof Danièle Hervieu Léger , Modernité ishingiye ku bintu bitatu by’ingenzi (a) Rationalité scientifique et technique : imyumvire ishingiye kw’inyurabwenge bwa gihanga na tekiniki, (b) autonomie de l’individu : Ubwigenge bwa Muntu, (c) séparation des sphères : gutandukanya inzego z’imibereho ya Muntu mu ngeri zose z’ubuzima.
Imyumvire ishingiye kw’inyurabwenge rya gihanga na tekiniki (rationalité scientifique et technique). Kuva iyi nkubiri yatangira, Isi igendera k’ubuhanga, ubushakashatsi na tekiniki mu ngeri hafi ya zose z’ubuzima, uyu munsi byitwa TELE TECHNO SCIENCE (télé :
télécommunication, techno : technologie, science : Ubuvumbuzi muri science nko mu buganga, etc..
Ubwigenge bwa Muntu (autonomie de l’individu sujet) : Kubera ko uwo muntu afite ubwenge n’ubuhanga ashobora kubasha kumva no kugena we na bagenzi be iby’imibereho yabo badategereje urundi rwego rwo hanze yabo (Imana) ndetse no guha icyerekezo (sens) isi bifuza kubamo.
Gutandukanya inzego z’ubuzima (séparation des sphères de la vie). Inzego z’ubuzima bwa Muntu ziratandukanye, ibya politiki ntibivangwa n’iby’idini, iby’ubutabera ntibivangwa n’iby’ubukungu, iby’ umuco ntibivangwa n’iby’ubutabera n’ibindi n’ibindi, n’ubwo bifite aho bihuriye.
Iyo rero urebye izo ngeri uko ari eshatu ntiwashidikanya kuvuga ko modernité igenda ihigika iby’idini kuko ushingiye k’ubumenyi na tekiniki, ukamenya ko inkuba ari urusobe rw’amashanyarazi ntuba ukiri mu bavuga ko ari umutontoma w’Imana yarakaye (kuko hari ababivuga), iyo umaze kubona ko amategeko ashyirwaho n’abaturage binyuze mu matora ntuba ugikeneye ko isi igengwa n’amategeko avuye mw’ijuru, iyo umaze kubona ko buri ngeri y’ubuzima ifite amategeko ayigenga uko yayahisemo, ibyo bikuraho kwibwira ko hari undi wagena amategeko n’imyitwarire bigenga izo ngeri ndetse ko no kuyoboka idini umuntu yihitiyemo cyangwa se ntagire iryo ayoboka.
Icyitonderwa kuri ubu buryo bwa modernité :
-Iyi modernité ni Nyaburayi (Européenne) kuko ishingiro ryayo ari impinduramatwara y’igikorwa cya Martin Luther (1483-1546) giha buri mukirisitu uburenganzira bwo kwisomera ibitabo bitagatifu atanyuze ku rwego rwa Kiliziya (serf arbitre) bishyigikirwa na mouvement y’abitwa Les Lumières , n’impinduramatwara y’abongereza (1688) n’iy’abafaransa (1788) bivuye kw’ ihangana hagati ya Kiliziya Gatolika y’i Roma n’ubufaransa bwa Repubulika nyuma bigakwira Uburayi bwose.
-Abantu bakunze kwitiranya ibyitwa modernité matériel ishingiye ku bintu bishya by’amajyambere nk’imodoka, indege, ibyuma byo kwa Muganga n’ibindi na modernité intellectuelle (ubumenyi n’ubuhanga) ahari kubera ko ibya modernité matérielle biboneka vuba kuruta ibya modernité intellectuelle bisaba ubushishozi n’ubusesenguzi. Ntibikwiye rero kwitiranywa n’ubwo kimwe cyabyaye ikindi.
2. Modernité mu miterere yayo (essence) : Prof Mohamed Arkoun
Mu mibonere ye, Prof Mohamed Arkoun ahakana ko imvugo modernité cyangwa se igikorwa cya modernité kigomba kwitirirwa Uburayi, nta n’ubwo ari igikorwa kigamije gusimbuza ibishya ibishaje nkuko bikunze kuvugwa, ahubwo ni igikorwa kiboneka mu mateka ya Muntu kigamije guhindura imibonere, imitekerereze ibyara imikorere mishya itari isanzwe igenda igahindura imizi y’ibyo yari afite nk’indangagaciro ndakuka. Ati ni Roho ya Muntu iba igenderewe (devenir de la raison comme faculté de l’esprit) kandi igakurikirwa n’abantu benshi.
Iyo mitekerereze/mikorere iboneka mu bice bitatu by’Ingenzi. Agira ati kubera ko modernité ireba igice cya Muntu dukunze kwita ubwenge (raison), iki gice nicyo kirebwa n’iyo mpinduka maze bikigaragariza mu bintu bitatu aribyo :
• Amahame y’ubwenge (postulat de la raison) mashya atari asanzwe
• Ibikoresho bishya by’ubwenge (outils de la raison)
• Ubwoko bushya bw’inyurabwenge (type de rationalité produit par la raison)
Ati iryo niryo shingiro rya modernité irenze kure iyabaye i Burayi mu kinyejana cya 16.
Mu gushimangira ibyo avuga, atanga ingero zikurikira :
(a) Igikorwa cya Yezu i Nazareth ahindura imitekerereze y’imyemerere ya Kiyahudi (symbolique religieuse juive) ndetse n’imigenzo y’Abaromani (la pensée païenne romaine) ati ni igikorwa cya modernité.
(b) Igikorwa cya Muhamad cyo guhindura imyemerere y’ibangikanyamana yariho mu Barabu ndetse akanakuraho imitere ya société ishingiye kw’isoko y’amaraso (structures sociales à base tribale, clanique) n’imiyoborere akabivana mu miryango akabishyira mu ntera rusange (ubutegetsi central) bifatiye kw’isoko y’ukwemera, ati ni igikorwa cya modernité.
Kuri izi ngero zombi za Yezu na Mohamad, ikigaragara muri ziriya sociétés zombi ni imbaraga zihangana n’izo modernité (forces de résistances au changement) yemwe ndetse no mu bavuga ko bayiyobotse ntibabura guhora iteka bashaka ishingiro ry’ibikorwa byabo mu mico bavuga ko baretse. Ibi bigaragarira mu bitabo bitagatifu, amavanjili ya Yezu na Coran byuzuyemo amateka y’iryo sibaniro ry’ibitekerezo bya mbere n’ibya modernité bishya.
Ibi kandi bivanaho kwibaza ko modernité ari igikorwa cy’abanyaburayi bazashingiraho bagikwirakwiza mw’isi yose bubi na bwiza mu gikorwa cy’Ubukoloni nkuko byamamajwe n’Abacurabwenge b’abanyaburayi.
Icyitonderwa
Mohamed Arkoun ashyira modernité nyaburayi mu byiciro bibiri :
Icya mbere gitangirana na Luther kugeza nibura mu myaka ya 1950 (modernité classique)
Icya kabiri kigatangirana n’imyaka ya 1950 kugeza uyu munsi aribyo benshi bakunze kwita post modernité n’ubwo we atabyemera. Impamvu ni uko habaye igikorwa cyitwa décolonisation : kwibohora ubukoloni byatumye abanyaburayi bemera ko n’andi mahanga yari afite civilisation yayo ikwiye kubahwa, bityo bigabanya ubwikuze bw’abanyaburayi n’ubwo benshi batarabyakira.
Modernité yaba mu mibonere ya Danielle Hervieu L., yaba mu mibonere ya Mohamed Arkoun, ifite ngaruka ki kw’idini, bihuriye he, bitaniye he ?
Mu mibonere ya Danielle H.L., byagorana guhuza modernité n’idini kuko :
Ubuzima bushingiye kuri science na tekinologie bwemeza ko Muntu ufite ubwenge adakeneye ikindi kandi kimuyobora, byamugora kumubwira ko hari Izindi mbaraga (Imana) zigomba kumusobanurira ibyo abona bitanyuze mu bumenyi bwa sciences, Ubwisanzure bwa Muntu (autonomie de l’individu) ugena ubuzima n’amategeko abugenga uko ashatse, byamugora kumubwira ko hari undi washyiraho amategeko n’imyitwarire imugenga utari we, Itandukanya ry’inzego zigize ubuzima harimo n’uko kwemera ari gatozi nta gahato, bihabanye rwose n’imyumvire y’idini yerekeza Muntu mu kwemera Imana.
K’ubijyanye n’imibonere ya Mohamed Arkoun, we ahera kure mbere ya modernité nyaburayi ndetse akanatanga ingero zishingiye ku madini yerekana ko modernité yabayeho kuva na mbere hose. Bityo ikibazo twamubaza si ukureba niba modernité yabangikana n’idini ahubwo ni ukureba niba abagenewe ubutumwa bwa modernité itabangamiye idini barabwumvise bakanabishyira mu bikorwa. Igisubizo ni uko iyo modernité batayumvise cyangwa se nibura tukavuga ko batayemeye, kuko nkuko twabivuze hejuru, ubuzima bwabo bwa buri munsi bugaragaramo gusubira kuvoma mu mico gakondo nyamara yasimbujwe modernité nshya bavuga ko bayobotse.
Duhereye k’urugero rwa modernité yazanywe na Yezu mu Bayahudi, twavuga ko batayumvise kuko aho kumva ubutumwa bwubaka modernité yoherejwe n’Imana ngo bubamurikire, bafashe uwabuhawe bamugira Imana nk’iyamutumye, bityo bahindura icyerekezo cya modernité cyane ko urupfu rwa Yezu barwinjije mu mitekerereze yabo ya cyera y’ibyitwa Ibitambo-Muntu byabayeho kuva cyera cyane maze urupfu rw’uwatumwe wishwe n’abatemera moderintié babihindura inzira yo kurokoka. Aho kurokorwa n’ubutumwa bwa modernité nshya, igikorwa cy’ubugambanyi Yezu yakorewe gihindurwa ubwacyo isoko y’agakiza babihuje n’imyemerere ya cyera na kare (ibitambo/Muntu) .
Urugero rwa modernité yazanywe na Mohamad, ishingiye ku bintu bibiri :
Guhindura imyemerere y’iramya biremwa akabisimbuza kuramya Imana imwe,
Gushinga imbaga ishingiye kw’isano y’ukwemera bisimbura imbaga ishingiye kw’isano y’amaraso akaba aribyo biba ishingiro ry’imibereho. Iyo witegereje usanga Abarabu n’Abasilamu muri rusange basa n’abatarabyumvise, cyangwa se niba baranabyumvise ntibabyemeye.


