Isomwa ry’urubanza Me MHAYIMANA Isaïe aburana n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ryasubitswe

Kuri uyu wa 20 Nzeri, 2021 mu Rukiko Rukuru/Kigali rukorera i Nyamirambo, hasubitswe isomwa ry’urubanza Avoka MHAYIMANA arega Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kubwo kumurenganya mu byemezo yafatiwe na Komite yarwo ishinzwe imyitwarire , aho hari gutangazwa imyanzuro ku nzitizi zari zagaragajwe n’ababuranyi tariki ya 13 Nzeri , 2021.

Nkuko bigaragara mu nyandiko yasinyweho n’inteko y’abacamanza , ivuga ko isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe tariki ya 20 Nzeri, 2021 ryasubitswe bitewe nuko umucamanza yagize akazi kenshi. “ Isomwa ry’urubanza ryimuriwe kuwa 27/09/2021 saa tanu kubera ko umucamanza yagize akazi kenshi.”

Ubwo baheruka mu rukiko hari haburanwe ku niztizi zatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, bagaragaza ko Urukiko Rukuru ko rudafite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya MHAYIMANA, aho bagarazaga ko icyaregewe mu Rukiko ari icyemezo cyafashwe na Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire atari ibyemezo byafashwe n’inama z’Urugaga rw’Abavoka.

Bakomeje kuvuga ko Urukiko Rukuru/Kigali rudafite ububasha bashingiye ku ngingo ya 49 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko , hamwe n’izindi ngingo zitandukanye zo mu Itegeko n°83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, ndetse n’ imanza zitandukanye zaciwe n’Urukiko Rukuru/bongeraho ko ku ruhande rwa Avoka MHAYIMANA babaye nkabirinda kuvuga kuri izo ngingo mu myiregurire yabo.

Abunganira Avoka MHAYIMANA bo bavuga kuri iyo ngingo ya 49 bavugaga ko iha ububasha Urukiko Rukuru/Kigali, bityo akaba arirwo rugomba kuburanisha ikirego cya Avoka MHAYIMANA aregamo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Bakaba bavuze ko usomye ibikubiye muri iriyo ngingo ya 49 haba mu rurimi rw’ikinyarwanda no mu zindi ndimi (icyongereza n’igifaransa) bigaragaza ko uru Rukiko Rukuru rufite ububasha.

Uretse ingingo z’amategeko anyuranye nabo bifashishije bagaragaza ko Urukiko Rukuru/Kigali rufite ububasha; abunganira Avoka MHAYIMANA bagaragarije Urukiko Rukuru/Kigali ko rufite ububasha bashingiye ku rubanza RAD 001/2021/HC/KIG Avoka NDAYISABA Emmanuel yari yareze Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwaciwe narwo ubwarwo kuwa 05/03/2021, MHAYIMANA akaba yarutanzeho ikimenyetso kigaragaza ko guhera ku itegeko ryo muri 2018 ryerekeye ububasha bw’inkiko, bene ibi birego biregerwa Urukiko Rukuru.

Inkomoko y’uru rubanza ikaba ikomoka ku bibabazo byaturutse ubwo Umwanditsi w’urukiko yafataga icyemezo cyo guhana MHAYIMANA abinyujije muri system y’inkiko, arongera acyoherereza MHAYIMANA kuri email ye bwite ndetse aza no kongera kukimwoherereza bwa gatatu muri email yandikiye inzego zinyuranye, akamuhamo kopi.

MHAYIMANA yavugaga ko kuba icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko cyaramumenyeshejwe incuro ebyiri ndetse ku ncuro ya gatatu kikanamenyeshwa inzego zitandukanye ari ukumusebya kuko cyari cyuzuyemo amagambo asesereza aho umwanditsi yavuze ko akoresha amacenga mu gutinza urubanza. Nubwo iki cyemeze yafatiwe n’umwanditsi cyaje gukurwaho , Nicyo cyavuyeho guhabwa ibihano kwa Avoka MHAYIMANA bisabwe n’Ubugenzuzi Bukuru w’Inkiko , MHAYIMANA ahabwa igihano n’Urugaga ari nabyo byatumye yitabaza urukiko avuga ko yarenganyijwe ndetse agashyirwaho igisebo hiherengagijwe amategeko.

Inkuru ya mbere Wabasha kuyisoma

Umunyamategeko Me MHAYIMANA Isaïe mu rubanza n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda avuga ko rwamurenganyijehttp://bwiza.com/?Umunyamategeko-Me-MHAYIMANA-Isaie-mu-rubanza-n-Urugaga-rw-Abavoka-mu-Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *