Urukiko rwa Gisirikare rwimuriye isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu,rikaba riteganyijwe kuwa 29 Gicurasi 2020.
Abaregwa ni abasirikare batanu bato ari bo Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidele, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John, Pte Twagirimana Theoneste ndetse n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat. Mu byaha aba baregwa birimo gusambanya abagore ku ngufu no gukubita abaturage muri Kangondo i Nyarutarama mu Murenge wa Remera ho mu Mujyi wa Kigali.
Kuwa 13 Gicurasi 2020 abaregwa bari bahawe n’urukiko rwa Gisirikare igifungo cy’iminsi 30 cy’agateganyo ariko bahita bajurira.Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakiriye ubujurire bwabo rwumva kwiregura kwabo kuwa 22 Gicurasi 2020 aho baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umusitikare waruyoboye bagenzi be Pte Patrick Ndayishimiye na mugenzi we Pte Nishimwe Fidèle, baregwa gusambanya abagore ku ngufu babanje kubakubita ndetse n’icyaha cyo kwiba abantu telefone zabo no guta izamu.Mu kwiregura Pte Ndayishimiye Patrick yavuze ko uwamureze ko yamusambanyije ku ngufu bari basanzwe baziranye ndetse ko baryamanye mbere mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.
Pte Ndayishimiye yiregurq avuga ko kuba uwo mugore amushinja kumufata ku ngufu muri Werurwe 2020 ari ibinyoma yahimbye agamije kumwihimuraho kuko ngo Pte Ndayishimiye yari yaramwanze ashingiye ku myitwarire mibi yamubonyeho.
Ikindi Pte Ndayishimiye ashingiraho yiregura avuga nuko uwamureze ko yamusambanyije yavuze ko yasambanyijwe na Ndayishimiye Patrick ufite inyinya, w’igikara kandi mugufi biringaniye mu gihe Urukiko rwasanze uregwa nta nyinya afite kandi atari igikara.
Pte Nishimwe Fidèle we uregwa gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato, avuga ko uwo muntu atamuzi kandi ko umunsi bivugwa ko yakoreyeho icyaha ngo ntiyari yagiye mu kazi kandi ngo nta n’imibonano mpuzabitsina yakoze uwo munsi nyamara Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko iki cyaha cyo gusambanya ku gahato Pte Nishimwe yagishinjwe na Pte Ndayishimiye mu nyandikomvugo y’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha yanditse.
Aba basirikare banahakanye icyaha cyo guta izamu, aho Pte Ndayishimiye Patrick avuga ko inshuro nyinshi yabaga ari kumwe n’uyoboye itsinda yoherejwemo, kandi ko ntaho ubuyobozi bwe bwagaragaje ko yataye akazi yahawe.
Icyaha cyo guta izamu Pte Ndayishimiye agihakana avuga ko abamuyobora batigeze bamubura uwo munsi naho icyo gukubita no gukomeretsa akavuga ko uwitwa Shema umurega kumukubita kuwa 24 Werurwe 2020 atabihuriraho n’umutangabuhamya we avuga ko yakubiswe kuwa 12 Werurwe 2020 ibintu ashingira ho yemeza ko abeshyerwa.
Pte Ndayishimiye Patrick ahakana Icyaha ashinjwa cyo kwiba avuga ko abamurega atabazi ndetse ko ibyo aregwa bitabaye mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko yabyemeye mu gihe hakorwaga inyandikomvugo.
Umwunganizi mu by’amategeko w’aba basirikare, Me Moses Sebudandi yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bihagije bufite byashingirwaho hanzurwa ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko ngo ibyo buvuga byose bishingiye ku magambo adafite ibindi biyashyigikira.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hari hateganyijwe isomwa ry’urubanza rw’aba basirikare ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’aba basirikare ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ariko havutse impamvu zatumye iyo gahunda yimurirwa kwa 29 Gicurasi 2020.


