Isomwa ry’urubanza rwa Munyagishari ryasubitswe

Isomwa ry’urubanza mu bujurire rwa Bwana Munyagishari Bernard uregwa icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi rwagombaga gusomwa kuri uyu wa 30 Mata ryasubitswe. Ryimuriwe ku wa gatanu tariki ya 7 Gicurasi.

Ubwo umucamanza yabitangazaga mu ruhame, yagize ati « isomwa ry’urubanza ryasubitswe, kubera ko urukiko rutabonye umwanya uhagije wo kwandika imyanzuro yarwo. Ryimuriwe ku wa gatanu, tariki ya 07 Gicurasi. » Inteko y’Urukiko rw’ubujurire yabitangaje kuri uyu wa gatanu, saa tanu nk’uko byari biteganyijwe, mu cyumba cy’ahahoze hakorera Urukiko rw’ikirenga cyarimo abantu 3 ari bo abanyamakuru n’undi muntu umwe. Uregwa ari n’ubushinjacyaha bombi ntibari bahari.

Yaburanye yemera icyaha

Umucamanza yasobanuye kandi ko iburanisha ry’uru rubanza ryari ryapfundikiwe tariki ya 04 Werurwe 2021. Nyuma y’iburanisha rya mbere ryo mu bujurire ryo ku wa 12 Ugushyingo, ubwo byavugwaga ko Bwana Munyagishari yemeye kuburana yemera icyaha, uregwa n’ubushinjacyaha binjiye mu gikorwa cyo kunoza ibazwa rye ryimbitse, n’imyanzuro ihuriweho n’impande zombi. Nyuma ni bwo ababuranyi bagiye imbere y’inteko iburasha, mu ruhame rwa benshi rutarimo rubanda n’itangazamakuru. Iryo buranisha ni ryo ryapfundikiwe ku wa 04 Werurwe.

Nk’uko bisobanurwa n’umwunganizi w’uregwa, Bwana Jean Claude Shoshi Bizimana, Munyagishari yemeye ibyaha byose aregwa. Birimo « gushishikaza, gutoza no guha intwaro interahamwe, inama zitegura n’izo gushyira mu bikorwa jenoside, gushyiraho no kugenzura za bariyeri, ibitero bitandukanye, ubwicanyi yakoze ku giti cye n’ubwakozwe n’interahamwe ze ».

Yasabiwe igifungo cy’imyaka 25

Mu nyandiko, yiswe « Imyanzuro ihuriweho na Munyagishari n’urwego rw’ubushinjacyaha », igashyikirizwa Ubwanditsi bw’Urukiko rw’ubujurire ku wa 09 Ugushyingo 2020, ababuranyi bombi bagaragaje ibyo bumvikanyeho. Ku ruhande rwa Munyagishari, « yemeye icyaha, yicuza ibikorwa bye by’ubugome, yemera ko yakoze icyaha cya jenoside kandi akabisabira imbabazi ». Ikindi kandi ni uko « aretse ibindi byemezo byose yajuririye uretse icyerekeye ubwenegihugu ». Koko rero, uregwa akomeje kwemeza ko we ari umunyekongo. Ibyo yaakuriyeho ubujurire ni ibyerekeranye n’ikibazo cyo kutihitiramo abavoka, icyo kudaha ababuranyi amahirwe angana nko ku birebana no guhamagaza abatangabuhamya no kwangirwa gukora iperereza ry’urwego rw’ubwunganizi.

Ni mu gihe urwego rw’ubushinjacyaha rwo, rusa n’urwanyuzwe n’ibyo bumvikanyeho, « rusaba urukiko rw’ubujurire guha gaciro ubwirege bwe maze rugakurikiza ibiteganywa n’itegeko ku byerekeye kugabanyirizwa ibihano ». Ni muri urwo rwego, bwibukije ko « igihano cyo gufungwa burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’imyaka makumyabiri n’itanu (25) ». Ni mu gihe urwego rw’ubwunganizi bwo bwasabye, kubera impamvu nyinshi nyoroshyacyaha, ko icyo gihano cyaganywa kugera ku myaka cumi n’itanu (15).

Urubanza rw’inzitizi gusa !

Yatawe muri yombi ku wa 25 Gicurasi 2011, ahitwa Kitchanga, maze yoherezwa Arusha muri Tanzania, ku wa 14 Kamena 2011, mu Rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR). Mbere gato mu ibazwa, ryabereye imbere y’umugenzacyaha wa gisirikare i Goma, Munyagishari yari yemeye ibyaha bose. Maze tariki ya 20, ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’umucamanza, Arusha, atangira guhakana ibyaha byose yakekwagaho.

Nyuma yo koherezwa mu Rwanda n’urukiko rwa TPIR, ku wa 24 Nyakanga 2013, urubanza rwe rwatangiriye mu nzitizi rusozwa izo nzitizi zikiriho : ikibazo cy’ubwenegihugu, ururimi rwo kuburanamo, gusumbanya ababuranyi, n’ibindi. Byageze muri Werurwe 2016, Munyagishari yivana mu iburanisha kugera ku wa 20 Mata 2017, ubwo urukiko rwacaga urubanza. Ahamywa ibyaha byose, uretse icyo gusambanya abagore ku ngufu, maze ahanishwa igifungo cya burundu.

Sehene Ruvugiro Emmanuel

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *