Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bafite izina riremereye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ubashije kuzuza BK Arena.
Hari mu gitaramo cyiswe ‘Icyambu Live Concert’ cyabaye ku Cyumweru cya Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2022 cyitabiriwe n’ababarirwa mu 10,000 BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira.
Muri iki gitaramo cyanyuze abatari bake bacyitabiriye, Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zagiye zikundwa n’abatari bake nka ‘Icyambu’ yatangiriyeho, Urwandiko, nzaririmba, Number One, ku marembo y’ijuru, Ndakubabariye, umukunzi, ibihe, isezerano n’izindi.
Iki gitaramo cy’imbaturamugabo cyamaze amasaha abarirwa muri ane, kikaba cyitaniriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Usibye Israel Mbonyi waciye impaka nyuma yo kukiririmbamo, abandi bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakiririmbyemo barimo nka Murava Annette, Danny Mutabazi, cyo kimwe na James na Daniella bo mu gihugu cy’u Burundi.


