Israel: Minisitiri Benjamin Netanyahu yagejejwe imbere y’urukiko akiri ku ntebe

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Yaruzalemu ejo ku Cyumweru ngo abashe kwisobanura ku byaha aregwa birimo n’ibya ruswa.

Minisitiri Netanyahu akaba n’umuyobozi ukomeye mu ishyaka rye rya “Likud” abaye umuyobozi wa mbere mu bakomeye muri iki gihugu ugejejwe imbere y’ubutabera akiri ku ntebe y’ubuyobozi , ashinjwa ibyaha bitatu birimo ruswa, ubucuruzi butemewe ndetse no kumena amabanga y’igihugu.

Minisitiri Netanyahu nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha aregwa kuba yaragurije umushoramari w’inshuti ye akayabo ka miliyoni zisaga 283 z’amadolali ya Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo azishore mu bikorwa bya kompanyi ye y’itumanaho.

Netanyahu ahakana ibirego byose aregwa ndetse akanenga ubutabera bwa Israel ku gikorwa cyabwo yise guhimbira ibyaha inzirakarengane ikazanwa imbere y’urukiko mu buryo budasobanutse ,gukabya ibyabaye hagamijwe kumusiga icyasha. Yagize ati “Intego ni uguhirika Minisitiri w’Intebe ukomeye mu rwego rwo gusenya uruhande ruharanira ubwisanzure bw’abantu mu myaka rumaze ku butegetsi.”

Minisitiri Netanyahu abwira abari bakurikiye iburanishwa rye ku buryo bw’amashusho mu ngo zabo yavuze ko icyo Itangazamakuru ryashakaga ari ukumugaragaza yicaye ku gatebe, ariko avuga ko urukiko rwagakwiye kugaragaza iburanishwa rye ryose uko ryagenze. Yagize ati ” Ndi hano nka Minisitiri w’Intebe wanyu, ndakomeye kandi mfite ishema. Ukuri nigushyirwa ahagaragara, ibi birego bizaba umuyonga.”

Minisitiri Netanyahu mu mvugo ze yagiye agaragaza ko ibyo ashinjwa bisa n’akagambane kagizwemo uruhare n’igipolisi, bamwe mu bayobozi ndetse n’abacamanza bamwe hagamijwe kumweguza ku butegetsi no kumusiga icyasha.

Abari bitangiriye iburanishwa bose bari bambaye udupfukamunwa no mu gihe bari kuvuga. Ubwo abacamanza batatu binjiraga, Minisitiri Netanyahu yakomeje guhagarara aza kwicara gusa ariko uwafataga amashusho asohowe nk’uko amabwiriza y’urukiko yabigenaga.

Umwunganzi mu by’amategeko wa Minisitiri Netanyahu, Micha Fetman yavuze ko ari mushya kuri iki kirego bityo akeneye igihe gihagije cyo gusoma no kwiga ku birego umukiriya we aregwa,igikorwa ubushinjacyaja buvuga ko gishobora gutwara amezi ageze kuri atatu.

Fetman yasabiye abaregwa bose ari bo Netanyahu, abashoramari babiri n’umugore w’umwe muri aba bashoramari ko bakomorerwa ibikorwa byo guhora bitabira buri gace k’iburanishwa n’ibindi bikorwa bitandukanye ubushinjacyaja burabimwemerera.

Ubusanzwe amategeko ya Israel yemerera Minisitiri Netanyahu kuguma ku mwanya we hatitawe ku byo aregwa, biba biteganyijwe ko yeguzwa gusa igihe yamaze guhamwa n’ibyo aregwa yanabijuririye bikemezwa n’urukiko rukuru ko bimuhamye.

Nyuma yo gusoza iki gikorwa cy’urukiko, Benny Gantz wahanganye na Netanyahu ubu akaba ari Minisitiri w’Ingabo ndetse akaba n’Uwungirije Netanyahu ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yahise ajya ku rukuta rwe rwa Twitter yandika ko nubwo Netanyahu ari umwere kugeza ubwo urukiko rugaragaje ko ahamwa n’ibyaha ashinjwa kandi yongeraho ko yizeye neza ko urukiko ruzaha Minisitiri w’Intebe ubutabera butabogamye.

Minisitiri Netanyaho yasonewe kuzagaragara mu iburanishwa ryari riteganyijwe kuwa 19 Nyakanga 2020, ikintu abasesenguzi baheraho bavuga ko uru rubanza rushobora kuzamara amezi n’amezi cyangwa se imyaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *