Tuniziya ivuga ko yakiriye kandi ikavura bamwe mu bakomeretse baturutse i Gaza aho imirwano hagati ya Hamas n’ingabo za Isiraheli wasubukuwe nyuma y’iminsi 7 y’agahenge kari katanzwe.
Abanyapalestine bakomeretse, hamwe n’imiryango 21, binjiye mu ndege ya gisirikare ya Tuniziya ku cyumweru nimugoroba.Bibaye mu gihe impungenge mpuzamahanga ziyongereye ku mpfu z’abasivili n’imvune ku munsi wa gatatu w’imirwano nyuma y’amahoro yari yemeranyijwe.
Mustapha Ferjani, umujyanama wa Perezida Kais Saied yemeje ko byibuze abantu 20 bakomeretse barimo umwana w’umwaka umwe bazavurirwa muri Tuniziya.Indi ndege yari itwaye Abanyapalestine 150 bakomeretse byari biteganijwe ko izagera muri Tuniziya ku ya 5 Ukuboza.
Ati”Umubare w’abakomeretse ni 20. Ni ibibazo bitoroshye kuko harimo abatwitswe no kuvunika amaguru. Turizera ko bazavurwa bakagaruka mu buzima busanzwe ”
Nk’uko UNICEF ibitangaza , ibitaro byo mu majyepfo ya Gaza byuzuyemo abapfuye n’abakomeretse, ndetse ngo bamwe usanga bacura imiborogo.Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas, ivuga ko abantu barenga 15.500 biciwe ku butaka bwa Palesitine bugoswe, mu byumweru birenga umunani by’imirwano n’ibisasu biremereye


