Leta Zunze Ubumwe za Amerika zandikiye Israel, ziyiha iminsi 30 yo kongera ubufasha bw’ikiremwamuntu muri Gaza cyangwa igahura n’ibyago byo guhagarikirwa inkunga ya gisirikare ihabwa na Amerika .
Iyi baruwa yoherejwe ku Cyumweru, ni yo nyandiko ikomeye izwi yanditswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihanangiriza inshuti zayo kandi ije mu gihe igitero gishya cya Israel mu majyaruguru ya Gaza cyakomerekeje umubare munini w’abasivili abandi bagapfa nk’uko bitangazwa na BBC.
Ibaruwa ivuga ko Amerika ifite impungenge zikomeye z’uko ubutabazi bwifashe nabi, yongeraho ko Israel yahakaniye cyangwa ikabangamira hafi 90% by’urujya n’uruza rw’ubutabazi hagati y’amajyaruguru n’amajyepfo mu kwezi gushize.
Israel irimo gusuzuma ibaruwa, aho bivugwa ko umuyobozi muri Israel yavuze ko iki gihugu “gifatana uburemere iki kibazo” kandi ko gishaka “gukemura ibibazo byavuzwe” na bagenzi babo bo muri Amerika.


