Israel yarashe muri Syria na Lebanon

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyarashe ku bikorwa remezo bya gisirikare byo mu bihugu bya Syria na Lebanon, mu gihe hari impungenge z’uko intambara kiriya gihugu gihanganyemo na Hamas ishobora gukwira mu bihugu byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati.

IDF yemeje ko kuri uyu wa Mbere indege zayo z’intambara zarashe ibisasu muri Syria ndetse no ku bikorwa remezo by’umutwe wa Hezbollah, mu rwego rwo gusubiza ibitero Israel yagabweho mu ntangiriro z’uku kwezi.

Iki gisirikare cyakora ntikigeze gitangaza amakuru arambuye y’ibyo cyaba cyangiririje muri biriya bitero.

Israel imaze iminsi igaba ibitero ku mutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon ndetse no kuri Syria, kuva ku wa 7 Ukwakira ubwo yatangiraga intambara na Hamas.

Kuri ubu hari impungenge z’uko intambara Israel irimo ishobora gukwira akarere kose k’uburasirazuba bwo hagati, ibiheruka gushimangirwa n’abategetsi b’ibihugu birimo Iran, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu Israel ikomeje kotswa igitutu isabwa gutanga agahenge; gusa iki gihugu kivuga ko ntako kizigera gitanga kugeza igihe kizashegeshera burundu umwanzi bahanganye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *