589f49a0-486b-11f0-bbaa-4bc03e0665b7.jpg

Israel yivuganye ba Jenerali hafi 20 ba Iran

Abayobozi mu gisirikare cya Iran bakabakaba 20, ni bo amakuru avuga ko Israel yiciye mu bitero yagabye kuri kiriya gihugu ku wa Gatanu.

Ni ibitero Israel yagabye ikoresheje indege z’intambara zibarirwa muri 200, zirimo izigezweho zo mu bwoko bwa F-35.

Kuri ubu Iran yemeza ko byibura batatu ba mbere mu bari bakuriye igisirikare cyayo biciwe muri biriya bitero.

Ambasaderi w’iki gihugu mu muryango w’Abibumbye ku wa Gatanu yatangaje ko abantu 78 ari bo biciwe muri biriya bitero Israel ivuga ko yakoze igamije gusenya ahatunganyirizwa intwaro kirimbuzi muri Iran, mu gihe ababarirwa muri 320 bakomerekejwe na byo.

Mu bishwe usibye kuba harimo abasirikare bakomeye, hanarimo abahanga benshi muri siyansi ndetse n’abanyapolitiki.

Aba barimo Maj. Gen. Mohammad Bagheri wari Umugaba w’Ingabo za Iran zirwanira ku butaka akanaba uwa kabiri ufite ijambo rikomeye mu gisirikare cya kiriya gihugu, nyuma ya Ayatollah Ali Khamenei usanzwe ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Bagheri ku wa Gatanu yahise asimburwa na Maj. Gen. Abdolrahim Mousavi.

Abandi ni Gen. Hossein Salami wari umuyobozi w’Ishami ry’Igisirikare cya Iran kizwi nka Islamic Revolutionary Guards Corps mu busanzwe rifatwa nk’igisirikare cy’ibanze cya kiriya gihugu. Uyu yasimbuwe Gen. Mohammad Pakpour.

Uwa gatatu Israel yivuganye ni Gen. Gholamali Rashid wari Umugaba w’Ikirenga wungirije w’Ingabo za Iran.

Hari kandi Gen. Amir Ali Hajizadeh wari ukuriye ishami ry’Ingabo za Iran zirwanira mu kirere na Gholamali Rashid wari umuyobozi w’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo za Iran cya Khatam-al Anbiya cyahurizwagamo ibikorwa by’ingabo za kiriya gihugu.

Usibye bariya ba Jenerali, Iran yanapfushije Ali Shamkhani.

Uyu yari umunyapolitiki w’umwizerwa cyane wa Ayatollah Khamenei, akaba kandi ari we wari uyoboye ibiganiro byerekeye guhagarika gukora intwaro kirimbuzi Iran yari imaze iminsi igirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bahanga harimo Fereydoon Abbasi wabaye umuyobozi w’Ikigo cya Iran gishinzwe ingufu kirimbuzi hagati ya 2011 na 2013, mbere yo kuba umudepite hagati ya 2020 na 2024.

Abandi ni Mohammad Mehdi Tehranchi wari umuyobozi wa Kaminuza ya Azad y’i Tehran, Abdulhamid Minouchehr wari ukuriye ibijyanye no gukora intwaro kirimbuzi muri Kaminuza ya Shahid Beheshti, Ahmad Reza Zolfaghari wigishaga ibijyanye gukora intwaro kirimbuzi muri iyo kaminuza na Amirhossein Feqhi na we wakoraga imirimo nk’iyo muri iriya kaminuza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *