Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basabye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kugira icyo rukora ku kibazo cy’ibiciro by’ubukode bw’iminara ikoreshwa n’amaradiyo bivugwa ko bihenze bityo bikagora ibitangazamakuru bito.
Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bivuga ko gukodesha iminara isakaza amajwi bihenda cyane, ibituma amaradiyo amwe adashobora gukomeza gukora.
Bamwe mu bayobozi b’ibi bitangazamakuru bavuga ko basabye ubufasha inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) kugira ngo iki kibazo gikemurwe, gusa ikibazo kikaba cyarananiranye.
Depite Mvano Nsabimana Etienne, yagaragarije RURA ko ibiciro byo gukodesha iminara bituma ibitangazamakuru bimwe bifunga imiryango.
Aheruka kugira ati: “Tuganira na RMC batugaragarije imbogamizi zijyanye n’iminara ihenze. Bavuze ko buri kwezi bishyura byibura Frw 1,600,000 kuri RBA, ugasanga icyo giciro kirabaremereye. Za Contact TV, Royal TV zarafunze [….] sinzi icyo muza gufasha kugira ngo mwunganire ibyo bigo by’itangazamakuru kugira ngo bibashe gutanga ubutumwa no mumitangire ya serivisi.”
Kakooza Nkuriza Charles (KNC), Umuyobozi wa Radio & TV1, yavuze ko ibitangazamakuru byigenga byakagombye guhabwa ubufasha nk’ubuhabwa ibya Leta, kuko ibikorwa byinshi bikora ari ibifasha gahunda za Leta.
Ati: “Uyu munsi 99% y’ibikorwa dukora bijyanye no kwamamaza politiki ya Leta, ndetse tukabikora kurusha ibitangazamakuru bihabwa ingengo y’imari na Leta. Ntimutatwubaka muzadukenera mutubure, ikibazo ni uko tutagira na Minisiteri idushinzwe.”
KNC yakomeje agira ati: “Ikindi kibazo gikomeye ni uko dukodesha iminara kuri Leta (RBA), nyamara tugahurira na yo no mu masoko. RBA aho gukorera ubuvugizi abaturage, yahindutse ikigo cy’ubucuruzi.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, yavuze ko gukodesha iminara bihenze kubera imirimo igenda kuri iyo minara.
Ati: “Iyo ubona iyo minara ya RBA ikoresha ntabwo bayishyiraho ngo birangirire aho, bisaba kuyitaho. Umuriro ikoresha byose usanga bihenze, ibivuga ngo na cya kiguzi batanga akenshi birangirira mu kuyitaho kugira ngo ikomeze kuba yabafasha.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yavuze ko RURA izi uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere ry’igihugu.
Uyu muyobozi yunzemo ko na RBA biyihenda mu gutunga iyi minara bitewe n’ibyo itwara bayitaho, ndetse ko na RBA ishaka ko byakwegurirwa RURA.
Gahungu yijeje ko abafite iki kibazo ko igisubizo kirambye kizaboneka mu gihe kiri imbere, kuko hari ibiganiro biri gukorwa byo kurebera hamwe iby’ibi biciro by’ubukode.


