Itsinda riyobowe na Gen. Rwivanga ryerekeje muri Ethiopia

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itsinda riyobowe na Brig Gen R. Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, uhagarariye Minisiteri y’Ingabo z’ u Rwanda, riri mu gihugu cya Ethiopia aho bagiye kwitabira ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 130 Intsinzi ya Adwa no gusura ku mugaragaro Inzu Ndangamurage y’Ingabo ya Ethiopia/Urwibutso rw’Intsinzi ya Adwa, Ikigo cya Ethiopia gishinzwe Ubwenge Buhangano (AI), Inzu Ndangamurage ya Siyansi, n’ibindi.

Iri tsinda kandi ririmo Col David Sangani, Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda mu bihugu bya Ethiopia na Djibouti, na ECA, Lt Col Gaspard Harerimana, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo, na Maj Emmanuel Murenzi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ububiko bw’Amateka ya Gisirikare.

Muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, iri tsinda ryitabiriye Inama ya kabiri ya ba Minisitiri b’Ingabo bo muri Afurika ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ahatambutse heza, ahazaza hashimishije”, aho Minisitiri w’Ingabo w’igihugu cya Ethiopia cyakiriye inama.

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 2 Werurwe, iri tsinda rizitabira umuhango mukuru wo kwizihiza Intsinzi ya Adwa uzarangwa n’ibirori bitandukanye birimo n’imyiyereko ya gisirikare, bizabera ku Rwibutso rw’Intsinzi ya Adwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *