Urukiko rwa Gisirikare muri Ituri kuwa Gatatu rwakatiye Capt. Buba Ambwa Jean Denis, umuyobozi wa batayo w’agateganyo w’ingabo zirwanira mu mazi ku Kiyaga cya Albert, igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare, yifotoreza n’ingabo yari ayoboye, hagati mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba z’umutwe wa CRP wa Thomas Lubanga.
Ku itariki ya 8 Ukwakira 2025, Captain Buba Ambwa yayoboye umutwe w’ingabo mu bwato bwihuta bagera ku nkombe za Nyambamba, i Kasenyi, bagiye guhangana n’inyeshyamba za CRP.
Muri icyo gikorwa nk’uko tubikesha mediacongo.net, yafashe amashusho n’abantu be akoresheje terefone ye mbere yo kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iki gikorwa ari ukurenga ku mabwiriza yo mu gihe cy’intambara.
Nyuma yo kubitekerezaho, Urukiko rwasanze uyu musirikare ahamwa n’icyaha, rutegeka ko yirukanwa muri FARDC, ruvuga ko iki gihano cyari kigamije kuburira abandi basirikare.
Ubwunganizi bwe bwajuririye iki cyemezo.


