Ku wa Gatatu, itariki ya 24 Ukuboza, imirwano ikaze yadutse hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba z’umutwe wa Convention pour la Révolution Populaire (CRP), uyobowe na Thomas Lubanga. Iyi mirwano yabereye i Bule, umujyi uherereye mu birometero byinshi uvuye i Bunia, muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.
Nk’uko amakuru aturuka mu miryango itegamiye kuri leta abivuga, abaturage bakomerekejwe n’amasasu yazimiye, kandi bivugwa ko abantu benshi bahasize ubuzima. Ubwoba bwibasiye abaturage: bamwe muri bo ndetse n’abavanwe mu byabo bahunze imidugudu yabo ndetse n’aho bari bacumbikiwe bahungira hafi y’ikigo cy’Ingabo za Uganda (UPDF), gifatwa nk’igitekanye.
Aho, ibikorwa byose bisanzwe nk’amasoko, ubucuruzi, ubwikorezi rusange, n’ibikorwa by’amadini byose byahagaze nk’uko iyi nkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga.
Kuri iki cyiciro, kumenya umubare w’abapfuye ndetse n’ibyangiritse bikomeje kuba ingorabahizi, kubera ko kugera mu duce tumwe na tumwe bigoye, nk’uko byatangajwe na Désiré Malodra, umwe mu bagize imiryango itegamiye kuri leta muri Ituri. Ku wa Gatatu mu mpera za nyuma ya saa sita, imirwano yari ikomeje.
Umuvugizi wa FARDC, wavuganye n’itangazamakuru ngo agire icyo abivugaho, yemeje ko imirwano yubuye kandi atangaza ko haza gusohorwa itangazo mu masaha ari imbere.


