Mu Ntara ya Ituri, abayobozi ba Teritwari ya Mahagi bahisemo gukaza umurego mu kugenzura urujya n’uruza rw’ingabo z’amahanga ku mupaka na Uganda, aho Umuyobozi w’iyi teritwari, Col Jacques Disanoa Lalua yangiye ku mugaragaro Ingabo za Uganda n’ibikoresho byazo kwinjira muri kariya gace zinyuze ku mipaka ya Anzinda na Karombo.
Amabwiriza yashyizwe ahagaragara ku itariki 4 Werurwe yererekana ko iyi mipaka ibiri irebwa n’iki cyemezo: umupaka wa Anzida na Karombo. Guhera ubwo, ntabwo Ingabo za Uganda cyangwa ibikoresho bya gisirikare bizemererwa guca aho zitabanje guhabwa uruhushya n’ubuyobozi bw’intara.
Icyakora, abayobozi b’inzego z’ibanze basobanura ko iki cyemezo kigamije gushimangira kugenzura urujya n’uruza ku mipaka no gukumira ibikorwa bya gisirikare bitemewe muri kariya karere nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye muri Congo.
Iki cyemezo kije gikurikira amabwiriza ya Guverineri w’umusirikare w’Intara ya Ituri, akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ako gace.
Kugira ngo aya mabwiriza ashyirwe mu bikorwa, serivisi nyinshi z’umutekano zerekeje ku mipaka, zirimo Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (ANR), Ubuyobozi bushinzwe kugenzura imipaka, na Polisi ishinzwe imipaka.
Ni muri urwo rwego, abayobozi b’uturere bashimangira ko iki cyemezo kigomba gukurikizwa nta kurobanura. Bije mu gihe Ingabo za Uganda zimaze igihe kinini zifatanya n’Igisirikare cya Congo (FARDC) mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF.


