Ahitwa Zale, mu Ntara ya Mahagi (Ituri), mu birometero 200 mu majyaruguru ya Bunia hadutse imirwano yaguyemo abantu bane, barimo abasirikare batatu ba Uganda n’umugore w’Umunyekongo, nyuma y’amakimbirane hagati y’abasirikare b’Ingabo za Uganda (UPDF).
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ibi byabaye kuwa 1 Ugushyingo, nyuma y’intonganya zadutse mu kabari kamwe kari hafi y’ikibuga cy’indege nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Bivugwa ko Sergent wa UPDF, wari wasinze cyane, ngo yashinje major wo mu mutwe we, woherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugirana umubano n’inshoreke ye. Impaka zafashe intera, sergent akora mu mbarutso ahita yica uwo musirikare mukuru ndetse n’umurinzi we.
Yahise arasa umugore w’Umugandekazi wabaye intandaro y’amakimbirane.
Umugore w’Umunyekongokazi ucuruza inzoga wakomerekejwe n’amasasu atari agenewe (balles perdues), yapfuye mu gitondo cyakurikiyeho aguye mu bitaro bikuru bya Mahagi.
Umusirikare warashe yafashwe na bagenzi be. We n’imirambo y’abantu batatu b’Abagande yishe, bajyanwe i Nebbi, muri Uganda, akaba ategereje kuburanishwa.


