Ivugurura ry’ibya Kisilamu igice cya 5

Fiqh hagati y’amategeko y’Imana n’ibyemezo bya muntu (fiqh entre droit divin et jurisprudence humaine) Uvuga kandi ivugurura, aba avuga byanga bikunze ibisanzweho mu mahame ya kisilamu cyane bishingiye ku bizwi nka fiqh byubatswe n’aba Imamu, (4 muri sunni). Bityo kuvugurura ni ukwibaza kuri ibyo byemezo by’ubutabera nkuko byemejwe na bariya ba Imamu nkuko na Tariq Ramadhan abivuga.

Nyamara iyo usesenguye ibya fiqh usanga birimo ikibazo abasilamu benshi batazi, kuko ibyitwa amategeko y’Imana (dore ko ariyo soko) abitwa ba Imamu ntibayavugaho rumwe cyangwa ngo bayumve kimwe ugasanga biteranya abasilamu bo muri madhehebu zitandukanye. Uwitwa Talbi yabyibajijeho mu gitabo cye agira ati : Igikwiye kwa Imamu umwe, usanga ku wundi mu Imamu kibujijwe. Ariko reka twemere ko habaho imyumvire yihariye ya buri mu Imamu, nyamara siko bimeze, kuko n’imbere mw’ishuli rimwe (madhehebu) usanga bavuguruzanya mu buryo bukabije. Ikindi kandi usanga abamenyi b’abasuni bavuga ko Imana yemera ariya mashuli uko ari ane cg madhehebu zose icyarimwe. Ariko ikigaragara, ni ukuba harimo igitekerezo kitari cyo. Ati none se ni ikihe gitekerezo kitari cyo ? Icy’Imana ? cyangwa icya Muntu ?

Mu buryo bw’ibyitwa « paradigme théologique » cg imyumvire ishingiye kubya tewologiya, basa n’abagaragaza ko uko ibintu byigishijwe mu gihe runaka ari nako byahoze kuva cyera ndetse bikazakomeza bityo mu bihe by’imbere, ni nkaho ikibazo cy’amateka nta gaciro gifite nkuko bivugwa na Prof Ally Ben Almakhourouf . Uwitwa Ibn Khaldoun(1332-1406) yazanye iby’imyigire y’iby’idini abivana muri paradigme ya théologiya maze abishyira muri paradigme y’amateka mu byiswe civilisation. Ubwo buryo butuma na tewologiya ubwayo ihinduka ikigwa hakarebwa amateka y’imyubakire yayo n’ibindi, bityo bigakuraho igihu cyo gusa no gutagatifuza tewologiya n’ibyo ivuga.

Impuguke mu by’amateka y’ibyamadini Dominique Avon asesengura iby’ubusilamu adafatiye ku nyigisho (théories) zivugwa n’abahanga, ahubwo afatira ku bintu bifatika bigaragara mu bantu (faits religieux). Muri iryo sesengura agaragaza ugutandukana guhambaye hagati y’abitwa abamenyi ku ngingo nyinshi. Muri zo twavuga nk’ikibazo cya : Undi utari nkabo (altérité), ikibazo cy’ubutegetsi (rapport à l’autorité), uwemewe kwitwa uwo mw’itsinda runaka. Na none Igihugu cya Misiri cyafashweho urugero kubera uruhare rwacyo mu mateka ya islam kw’isi ahanini bitewe n’ imbaraga n’uruhare bya Kaminuza yaho. (Al azhar).

• Ku bijyanye n’itegeko rireba insengero z’andi madini :

Mu mpeshyi 2016, Inteko ishinga amategeko ya Misiri yemeje ku bwiganze bya 2/3 itegeko ryorohereza iyubakwa ry’insengero z’amadini atari islam. Hashize igihe gito gusa Umuyobozi wa Al Azhar yandika itangazo rivuga ko bikwiye guha uburenganzira amadini atari islam kubaka insengero, bikaba ndetse binahuye n’irindi tangazo rye ryo muri 2012 rivuga k’uburenganzira bw’ibanze bwa buri muturage mu bijyanye ko kwishyira ukizana no mu myemerere (al muatana al kamila), bityo bigashimangira kureshya imbere y’amategeko nkuko byemezwa n’ibyanditswe bitagatifu (thawabit).

Ukuboza 2011, Dar el ifta yari yarasohoye inyandiko ivuga ko byemewe korohorereza andi madini mu kubaka insengero zayo. Muri iyo nyandiko hagaragaramo kwishingikiriza amasezerano ya Madina (yakozwe n’Intumwa y’Imana n’abaturage bo mu matsinda atandukanye ubwo yimukiraga yo). Aha biragaragara ko izi Fatwa zishingiye ku mateka ya cyera. Muri icyo gihe Umu Sheikh witwa Ahmed el Naqib asohora Iteka (traité) rishingiye ku nyandiko y’umu Sheikh wo muri Az Har wo mu kinyejana cya 18 Sheikh El Dama Khuri atanga ibimenyetso simusiga byo gusenya insengero z’andi madini mu Misiri n’i Cairo.

Muri iryo teka Sheikh Khuri atanga inyandiko 20 zo mu gihe cya cyera (moyenne âge) zitegeka isenywa ry’insengero z’andi madini, ndetse akanatanga fatwa z’amadhehebu zose uko ari enye. Aha rero havuka ikibazo cy’ihangana hagati y’inzego ebyiri zemewe, bamwe bati dushingiye ku masezerano ya Madina yakozwe n’Intumwa y’Imana kubaka insengero biremewe, abandi bati dushingiye ku bamenyi bo muri madhehebu enye birabujijwe !!!. Ni ibyemezo (avis juridique, fatwa) bihanganye. Hakorwe iki ? ko abatumvikana ari abamenyi bemewe ku rwego rumwe ?

K’ubijyanye n’ubuyobozi mu mateka(rapport à l’histoire/autorité ):
Imamu mukuru wa Al Azhar (1973-1978) yatangije umushinga w’itegeko nshinga ry’ibihugu bya kisilamu, ryasaga n’iryemewe ryaje gukomwa mu nkokora n’ipfa rye ariko cyane na revolution ya kisilamu ya Iran, igihugu cyashyize imbere amatwara ya gishiya. Muri iryo tegeko nshinga harimo ingingo ivuga ko Umuyobozi mukuru ari Imamu, ariko hakabamo n’indi ngingo ivuga ko bikwiye kwitonderwa kubera ko igihe Imamu anyuranije n’Umuremyi n’amategeko ye (Sharia) uwo Imamu atagomba kumvirwa.

Muri 1990, Sheikh Gannouchi mu cyo yise uburenganzira rusange muri leta ya kisilamu bigasubirwamo muri 2011, aravuga ati : muri gouvernement ya leta ya kisilamu, ubuyobozi bw’ikirenga buhariwe ibyahishuwe na sharia byo rwego rukuru. Ni rwo abacamanza baheraho, bifashisha mu gufata ibyemezo bijyanye n’inshingano zabo ndetse n’ububasha bahabwa n’amategeko. Ikigenderewe kwerekanwa hano ni urwego rukuru rufata ibyemezo, ese rwaba ari urwa politiki cyangwa rwaba ari urwego rw’idini ?

Biragaragara ko haba ku bamenyi ba Azhar, haba kuri Gannouchi, urwego rwa nyuma ni abamenyi b’idini n’abacamanza b’idini bafite ububasha bw’icyemezo cya nyuma (autorité ultime). Aha rero havuka ikibazo igihe abamenyi b’idini bazaba batavuga rumwe ni nde uzabakiranura k’urwego rwa Leta nta bubasha bufite ? Umuturage azaba uwa nde ?

Igihe bakibyibaza, ibyiswe printemps arabe biba biravutse, maze bisingira n’ibindi bihugu by’abasilamu. Mu kubisesengura, Misiri irongera ibe nka laboratoire yo gupimiramo ubumenyi, imyemerere y’abasilamu. Ikibazo cya mbere cyavutse ni icy’ubusilamu n’iterambere nyaburayi (modernité) kuko muri modernité ubuyobozi bwa politiki ni bwo bugira ijambo rya nyuma (autorité ultime).

Ubutaha tuzabagezaho iri hangana hagati y’imyumvire y’amategeko bitewe n’uko ibihe bihagaze, bityo tumenya niba koko sharia ari amategeko y’Imana cg niba ari ibyo abantu bubaka bagendeye ku bihe.

Ivugururwa ry’ibya Kisilamu : Igice cya Kabiri (2)

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *