Muri iki gice cya gatandatu turakomeza kubereka uburyo abamenyi batavuga rumwe mu bijyanye n’amateka n’amategeko yitwa ko agize sharia bavuga ko iva ku Mana. Aha rero havuka ikibazo igihe abamenyi b’idini bazaba batavuga rumwe. Ni nde uzabakiranura ku rwego rwa Leta nta bubasha bafite ? Umuturage azaba uwa nde?
Igihe bakibyibaza, ibyiswe ‘printemps arabe’ biba biravutse, maze bisingira n’ibindi bihugu by’abasilamu. Mu kubisesengura, Misiri irongera ibe nka laboratoire yo gupimiramo ubumenyi, imyemerere y’abasilamu. Ikibazo cya mbere cyavutse ni icy’ubusilamu n’iterambere nyaburayi (modernité) kuko muri modernité ubuyobozi bwa politiki ni bwo bugira ijambo rya nyuma (autorité ultime).
Ingero z’ihuzagurika hagati y’inzego z’ubuyobozi (ubwa politiki n’ubw’idini)
Mutarama 2011, umuyobozi w’ishami rya Fatwa muri Az har Sheikh Abdelhamid al Atrash yamagana kwitwika kwa Mohamed Buazizi wo muri Tuniziya, avuga ko igikorwa cye kinyuranye n’amahame ya kisilamu, ati ntawe ukwiye kwigomeka ku muyobozi (Imamu) ndetse cyane iyo atanga ubuzima bwe.
Nyuma y’ibyumweru bitatu, aba ‘frères musilmans’ bitabira igikorwa cy’aba Tuniziya nabo batangiza imyigaragambyo yo gukuraho Moubarak, bashingiye ko igihe kigeze cyo gukuraho abategetsi bakandamiza rubanda kandi arirwo soko y’ububasha bwose bw’ubutegetsi (souveraineté de l’autorité politique), banongeraho ko bashaka gushinga leta igendera kuri demukarasi ishingiye kuri rubanda rwo soko y’ubutegetsi bwa kisilamu (al Umat), bishimangirwa na Sheikh Youssouf al Qaradawi n’abandi bayobozi b’aba ‘frères musulmans’ ku rubuga rwa Tahrir.
Icyitonderwa : Youssouf Qaradawi n’ubwo yari ku ruhande rw’abakuyeho Moubarak, mu ijambo rye yirinze kuvuga ku bijyanye n’ubutegetsi, yavuze gusa ko ashimira abakuyeho uwo yagereranije na Pharaoh, nyamara mu minsi mike ajya muri Tunisiya ho arerura avuga ko ijambo rya nyuma rifitwe n’abayobozi bavuga mu izina ry’idini.
Ku ruhande rumwe hari abamenyi ba Az har bavuga ko ijambo rya nyuma riri mu maboko y’abanyedini bashingiye kuri Sharia ku rundi ruhande aba frères musulmans bati ijambo rifitwe na Rubanda. Hakaba Qaradawi usa n’uruma ahuha, aza ku rubuga rwa Tahrir gushyigikira abigaragambya ntavuge ku rwego rw’ubuyobozi, nyamara yajya muri Tuniziya akajya mu murongo w’abamenyi ba Az har ariko akanajya mu bigaragambya.
Mu minsi yakurikiyeho abigaragambya barahinduka noneho bashaka gukuraho Morsi, (rubanda) aba frère musulmans bati sibyo, haba coup d’état ya gisilikare, abamenyi ba Az har barayemeza mu ijwi rya Ahmed Tayeb noneho Qaradawi ati: “Umubazi yafashe ubutegetsi i Cairo ???” Ngira ngo murabona ko hari ikibazo cy’ubuyobozi n’ihindagurika ku mahame bitewe n’umwuka wa politiki n’andi macenga. Umusilamu w’umwemera yifate ate ko bucya bucyana ayandi ?
Tuzakomeza kubagezaho ingorane Umusilamu ushaka gusobanukirwa iby’ukwemera kwe yahura nazo ; mu gihe uwabyakira nta shungura akoze akanabyemera uko abihawe atagira ikibazo kuko yiyemeza kubisubiramo uko yabihawe.


